POLITIKE

Sobanukirwa uko iminsi yo kwishyura amande ku bakoze ibyaha mu muhanda yongerewe

Mu nama yahuje abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu hatangajwe ko igihe ntarengwa cyo kwishyura ku muntu waciwe amande yo mu muhanda kubera ikosa yakoze atwaye ikinyabiziga, kizava ku minsi itatu, kigezwa ku minsi 30, mu gihe itegeko ribigena rizaba ryemejwe.

Advertisements

Izi mpinduka ni zimwe mu zikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mata 2025.

Uteganya ko umuntu wese ukoresha umuhanda utubahiriza amategeko yerekeye ikoreshwa ryawo ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi itarenga 150.000 Frw. Iyo hazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ishobora kongerwa inshuro zitarenze icumi.

Umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alchool mu maraso ye aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitarengeje amezi atandatu n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iminsi yo kwishyura amande izava kuri itatu

Mu busanzwe amande yo kurenga ku mategeko yishyurwaga mu gihe kitarenze iminsi itatu kuva ku munsi ubimenyesherejweho. Iyo amande atishyuwe ku gihe cy’itariki ntarengwa, hahitaga hajyaho amande y’inyongera y’ubukererwe.

Mu mpinduka, ingingo ya 39 y’uyu mushinga w’iri tegeko, ivuga ko “Uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kubera ikosa riteganyijwe muri iri tegeko yishyura ihazabu mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi inyandikomvugo y’ikosa yakoreweho.”

Iyo ugomba kwishyura atabikoze muri iyi minsi 30, itegeko rivuga ko “igihano cy’ihazabu cyiyongeraho 30% by’ihazabu yari yaciwe.”

Mu gihe umuntu atagize na kimwe yubahiriza mu bivuzwe hejuru mu gihe cy’iminsi 30 ikinyabiziga cyakoreshejwe mu gukora ikosa kirafatwa kigafungwa, hagakurikizwa ibiteganywa.

Ingingo ya 19 iteganya ko “Igihe ntarengwa cy’ifungwa ry’ikinyabiziga ni amezi atatu abarwa uhereye igihe ryemerejwe n’umuyobozi ubifitiye ububasha. Iyo igihe kirangiye nyir’ikinyabiziga cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko adakuye ikinyabiziga aho gifungiwe, kigurishwa mu cyamunara cyangwa kigasenywa hakurikije amategeko abigenga.

Hari uburyo bubiri bwo kumenyesha ibyo kwandikirwa bijyanye n’ibyaha byo mu muhanda butangwa na Polisi y’u Rwanda: uburyo bw’ikoranabuhanga n’uburyo bwifashisha za Camera.

Uburyo bwo kwandikirwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bukoreshwa n’Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu Muhanda, aho umushoferi abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa ye. Ubutumwa bugaragaza ko wandikiwe buhita bwoherezwa ako kanya kuri nomero ya telefoni yawe. Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa gusa nyuma yo kugirana ikiganiro cy’imbonankubone n’umupolisi. Ubu buryo ntibushobora kwikoresha hatabanje kubaho kuvugishwa n’umupolisi.

Uburyo bwo kwandikirwa hifashishijwe Camera bukoreshwa ku byaha birebana n’umuvuduko cyangwa kurenga ku mategeko y’ibimenyetso bimurika. Ubutumwa bwohererezwa nyir’ikinyabiziga kuri SMS hagendewe ku buryo cyandikishijwe. SMS yoherezwa iba ikubiyemo ibyo byose, harimo itariki n’igihe icyaha cyakorewe.

Uyu mushinga ugena kandi imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire. Ubu buryo bugenzurwa n’urwego rushinzwe kurinda umutekano wo mu muhanda, ku buryo ukoze ikosa akurwaho amanota, bikazageza aho yambuwe uruhushya.

Uyu mushinga ugomba kwemezwa n’Inteko nyuma ugasinywa na Perezida wa Repubulika, ukabona kuba itegeko ari nabwo usohoka mu igazeti ya leta.

Iminsi yo kwishyura yahabwaga abaciwe amande kubakoze amakosa mu muhanda yongerewe

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago