MU MAHANGA

Uganda: Umuryango wibarutse abana 6 b’impanga

Umubyeyi witwa Glorious Betonde w’imyaka 40, wo mu gihugu cya Uganda yibarutse abana batandatu (6) b’impanga, harimo abahungu batanu n’umukobwa umwe, icyo kikaba ari igitangaza cyabaye kuri uwo muryango, nk’uko babyivugira n’ubwo bavutse bataruzuza amezi icyenda nk’uko bisanzwe.

Advertisements

Abo bana bavutse mu buryo bw’igitangaza, bavukiye mu bitaro bya Neo Care mu Mujyi wa Mbarara, bavuka ku mezi arindwi gusa, kuko bitakunze gutegereza amezi icyenda asanzwe abana bavukira.

Ikinyamakuru New Vision cyandikirwa muri Uganda, cyatangaje ko icyo gitangaza cyabaye ku wa Gatanu Mutagatifu, mu gihe abakirisitu barimo bitegura kwizihiza umunsi wa Pasika ushushanya umunsi Yezu/Yesu yazutseho, ariko uhereye ubwo amakuru y’icyo gitangaza cyabaye kuri uwo muryango, yakomeje gukwirakwira, abantu batandukanye batanga impundu kuri uwo mubyeyi.

Uwo mubyeyi Betonde wabyaye aganira n’itangazamukuru yagize ati “Nishimye cyane, kandi ndashima Imana kubera uwo mugisha udasanzwe yampaye, ibi bintu ni ibitangaza gusa”.

Akimara kubyara abo bana be b’impanga, ngo byaramunaniye guhisha amarangamutima ye y’ibyishimo yari atewe no kubona abana be bose bavutse neza ari bazima.

Abo bana 6 b’impanga bavutse ari inda ya kabiri Betonde yari atwise, ariko ubwa mbere bwo ngo yabyaye umwana umwe gusa. Bakimara kuvuka kandi, bitewe n’uko batari bagejeje igihe, ngo bahise bajyanwa kwitabwaho n’itsinda ry’inzobere z’abaganga mu bitaro by’abana bya Holy Innocents, biherereye ahitwa i Nyamitanga.

Abana batandatu b’Impanga babyawe

Dr Mike Kyewalyanga, umuganga w’abana muri ibyo bitaro, yatangaje ko itsinda ry’abaganga barimo kwita kuri abo bana, kuko bafite ibibazo abana bavutse igihe kitageze bakunze kugira, harimo ibyo kudahumeka neza, no kudashobora kunywa neza.

Yagize ati “Ariko nubwo bimeze bityo, twizeye ubushobozi bwacu mu bijyanye no kubitaho uko bikwiye, kuko hari n’abandi bana bagiye bavukana ibibazo nk’ibyo ariko tukabitaho bakamera neza”.

Se w’abo bana witwa Vincent Tumwesigye, na we yavuze ibyishimo atewe n’uwo mugisha udasanzwe, avuga ko ashima Imana cyane yabikoze, ikamuha abana 6 icyarimwe, baje ari bazima kandi beza.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago