APR Fc na Rayon Sports zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2024-2025
Ikipe ya APR Fc yasezereye Police Fc, na Rayon Sports yatsinze Mukura Vs nizo zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro umwaka 2024-2025.
Mu mikino ibiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, muri Stade Amahoro, aho umukino wabanje ari uwa APR Fc yakiraga ikipe ya Police Fc mu mukino wo kwishyura wa ½ w’igikombe cy’Amahoro ukarangira ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze igitego kimwe rukumbi cyayihesheje amahirwe yo kuzakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Ni igitego kimwe rukumbi cyahesheje intsinzi ikipe ya APR Fc cyatsinzwe na rutahizamu Djibril ku munota wa 25 w’igice cya mbere cy’umukino.
Uyu mukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi gusa biza kurangira nta kipe ibonye ikindi gitego.
APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, igera ku mukino wa nyuma iyisezereye ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi. Kuko umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Undi mukino ni uwa Rayon Sports yari yakiriye Mukura Vs kuri Stade Amahoro, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, aho umukino ubanza wari wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Guhera ku isaha ya Saa Moya n’Igice z’ijoro (19h30), Rayon Sports yinjiye mu kibuga ishaka intsinzi imbere ya Mukura Vs.
Ibi byatumye habaho gushaka ibitego hakiri kare kuri iy’ikipe yambara umweru n’ubururu gusa abakinnyi barimo kapiteni wayo Muhire Kevin na rutahizamu Biramahire Abeddy bakomeza kubera ibamba n’aba myugariro b’ikipe ya Mukura Vs.

Ibi byaje gutuma iminota 45 y’igice cya mbere kirangira nta gitego kibonetse ku mpande zombi.
Igice cya kabiri cyatangiye, amakipe yombi asatirana ari n’ako ikipe ya Rayon Sports inyuzamo igahusha yewe na Mukura ikanyuzamo igahusha ibitego byari byabazwe.
Ku munota wa 73′ w’umukino, Biramahire Abeddy yahagurukije abafana ba Murera bari bateraniye muri Stade Amahoro, ku gitego yatsinze cya mbere muri uyu mukino biturutse ku mupira mwiza yacomekewe na Serumogo Ali ku ruhande rw’iburyo.
Rayon Sports ikaba yahise igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, yaherukagaho muri 2023 yaje no kwegukana icyo gikombe itsindiye APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye igitego 1-0.
Mukura Vs yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro iheruka iki gikombe muri 2018, kikaba na kimwe rukumbi igira, ubwo yatsindaga Rayon Sports kuri za penaliti ku mukino wa nyuma.
Nyuma y’uko Rayon Sports isanze mukeba wayo APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, zizesurana mu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2024 muri Stade Amahoro.

