INKURU ZIDASANZWE

Kenya: Depite Charles Ong’ondo Were yishwe arashwe n’abagendaga kuri Moto

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Charles Ong’ondo Were, yishwe arasiwe mu Mujyi wa Nairobi ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 30 Mata.

Advertisements

Aya makuru kandi yatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo muri Kenya, birimo The Nation hamwe n’ikinyamakuru The Standard.

Uyu mudepite, Charles Ong’ondo Were, uhagarariye intara ya Kasipul mu burengerazuba bwa Kenya, yarashwe ahagana mu ma saa moya n’igice z’umugoroba ku isaha yaho “n’abantu bitwaje imbunda bamukurikiranaga bari kuri moto”, nk’uko byatangajwe na Citizen TV.

Umwe mu bantu bitwaje imbunda yavuye kuri moto maze arasa Were amwegereye, nk’uko byatangajwe na Citizen TV, ikomeza ivuga ko umushoferi we yarokotse iraswa.

Uyu mudepite yatangajwe ko yapfiriye mu bitaro aho yari yahise ajyanwa kwivuza.

Were yari umwe mu bayoboke b’ishyaka rya ODM ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe n’umunyapolitiki w’inararibonye Raila Odinga, watsinzwe na William Ruto mu matora aheruka mu 2022.

Odinga wanze ibyavuye mu matora, avuga ko yabayemo uburiganya, kuva icyo gihe yagiranye amasezerano na Ruto kugira ngo bakemure ibibazo bibangamiye Kenya.

Depite Charles Ong’ondo Were yishwe arashwe n’abagendaga kuri Moto

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago