Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Charles Ong’ondo Were, yishwe arasiwe mu Mujyi wa Nairobi ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 30 Mata.
Aya makuru kandi yatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo muri Kenya, birimo The Nation hamwe n’ikinyamakuru The Standard.
Uyu mudepite, Charles Ong’ondo Were, uhagarariye intara ya Kasipul mu burengerazuba bwa Kenya, yarashwe ahagana mu ma saa moya n’igice z’umugoroba ku isaha yaho “n’abantu bitwaje imbunda bamukurikiranaga bari kuri moto”, nk’uko byatangajwe na Citizen TV.
Umwe mu bantu bitwaje imbunda yavuye kuri moto maze arasa Were amwegereye, nk’uko byatangajwe na Citizen TV, ikomeza ivuga ko umushoferi we yarokotse iraswa.
Uyu mudepite yatangajwe ko yapfiriye mu bitaro aho yari yahise ajyanwa kwivuza.
Were yari umwe mu bayoboke b’ishyaka rya ODM ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe n’umunyapolitiki w’inararibonye Raila Odinga, watsinzwe na William Ruto mu matora aheruka mu 2022.
Odinga wanze ibyavuye mu matora, avuga ko yabayemo uburiganya, kuva icyo gihe yagiranye amasezerano na Ruto kugira ngo bakemure ibibazo bibangamiye Kenya.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…