Perezida wa Guinea-Conakry, Gen. Mamady Doumbouya, aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rugamije gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Guinea-Conakry, byatangaje ko Perezida Gen. Mamady Doumbouya, azagera i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025.
Gen. Mamady Doumbouya, yaherukaga mu Rwanda tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rw’akazi rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda na Guinea-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu Kwakira umwaka ushize ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, aho mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yagiye agenderana na mugenzi we Gen. Mamady Doumbouya, aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Mu 2023 Guinea Conakry yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nyuma y’amezi make Souleymane Savane agenwa nka Ambasaderi wayo wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…