Ibintu bitatu byatumye Rayon Sports ibura igikombe cy’Amahoro imbere ya APR Fc
Ikipe ya Rayon Sports yabuze igikombe cy’Amahoro 2025, nyuma yo gutsindwa na APR Fc ibitego 2-0, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.
Ni igikombe APR FC yegukanye ku nshuro ya 14, yateruriye kuri Stade Amahoro, ukaba umukino wa mbere ubonetsemo intsinzi n’ibitego muri ine aya makipe amaze kuhahurira mu mezi 11 kuva yavugururwa.
Uyu mukino waruteganyijwe gutangira ku isaha ya Saa Kumi n’Igice z’igicamunsi wari witabiriwe ku rwego rushimishije.
Gusa bamwe batashye batishimye mugihe abandi batahanye akanyamuneza nyuma yo kwegukana igikombe uyu mwaka.
Gikundiro yifuzaga iki gikombe ku nshuro ya gatandatu mugihe ikipe y’Ingabo yagishakaga ku cyegukana ku nshuro ya 14.
APR Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro itsindiwe ku mukino wa nyuma na rutahizamu Djibril Outtara ku munota wa Kane w’igice cya mbere, na Mugisha Gilbert ku munota wa 29 n’ubundi w’igice cya mbere.
Aha tugiye kugaruka ku bintu bitatu byatumye Rayon Sports ibura amahirwe yo kwegukana iki gikombe iheruka mu mwaka 2023.
Icya mbere, ikipe ya Rayon Sports yatanzwe kwinjira mu mukino, bituma isatirwa bikomeye n’ikipe ya APR Fc wabonaga ko yashakaga kubona intsinzi hakiri kare.
Ibi byatumye Rayon Sports igorwa n’abakinnyi ba APR Fc bakina baca ku mpande no hagati.
Ku munota wa Kane gusa, Djibril Quattara yari afunguye amazamu ku mupira yahawe na Nshimirimana Ismail awucisha ku ruhande rw’iburyo maze acenga ba myugariro ba Rayon Sports awushyira mu izamu ryari ririnzwe n’umunyezamu Patient.
Icya kabiri, guhuzagurika mu bakinnyi ba Rayon Sports; nyuma y’uko Rayon Sports yinjijwe igitego cya mbere, hakiri kare abakinnyi ntibabashije kuvugana cyangwa batuze bumve ko bishoboka ko bakwishyura, ibi byahise biha rugari ikipe ya APR Fc wabonaga ko ifite intumbero y’intsinzi.
Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye batakaza cyane imipira yo mu kibuga hagati, aho abarimo Muhire Kevin, Daffe, Richard na Iraguha Hadji wabonaga ko batarimo guhuza mu kibuga byahise bituma APR Fc ibafatirana ku buryo ihita itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe ku munota wa 29 gusa w’igice cya mbere cy’umukino.
Icya gatatu, kugaragaza umunaniro no kugorwa n’ikibuga, abakinnyi ba Rayon Sports bagowe no kugera ku izamu rya APR Fc kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye gutera mu izamu rya Ishimwe Pierre byari bigoranye.
Ni umukino wo guhatanira igikombe gusa abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje intege nke kuri uyu mukino kandi bari bazi y’uko ari igikombe bashaka.
Abakinnyi benshi ba Rayon Sports barimo na kapiteni wayo Muhire Kevin na Biramahire Abeddy bagiye bagorwa n’ikibuga cy’ubwatsi bwa Stade Amahoro, kuko bagiye bagaragaho kunyerera kwa hato na hato byagiye bituma bataka imipira, APR Fc ikabibyaza umusaruro.
APR Fc na Rayon Sports zimaze guhura inshuro ku mukino wa nyuma bahatanira igikombe cy’Amahoro, aho buri kipe imaze ku cyegukana ku ntsinzi ebyiri.
Mu mwaka 2002, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze mukeba Rayon Sports ku bitego 2-1.
Amakipe yombi yongeye guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, mu mwaka 2010, nabwo APR Fc yegukana igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Mu mwaka 2016, Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR Fc igitego 1-0.
Mu gihe cya vuba, amakipe yombi yaherukaga guhura hari mu mwaka 2023, ubwo Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR Fc igitego 1-0.
APR FC yari yahisemo kubanza Ishimwe Pierre mu biti by’izamu; Byiringiro Jean Gilbert, [Kapiteni] Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clément mu bwugarizi; Nshimirimana Ismaël, Ruboneka Jean Bosco na Mohamadou Lamine Bah mu kibuga hagati; Denis Omedi, Mugisha Gilbert na Cheick Djibril Ouattara, yatangiye guturisha umupira.
Hagati aho Rayon Sports yari ifite Ndikuriyo Patient mu izamu; Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning na Youssou Diagne ku murongo w’abugarira; Souleymane Daffé, Ndayishimiye Richard na [Kapiteni] Muhire Kevin; Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Biramahire Abeddy ku murongo w’abasatira.




