MU MAHANGA

Perezida Tshisekedi yiyamye abamushinja kugurisha umutungo w’igihugu

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, kera kabaye yiyamye abamushinja kugurisha umutungo kamere w’igihugu kuri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Advertisements

Ni mu kiganiro Perezida Felix Tshisekedi yagiranye n’Abanye-kongo ku munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, yavuze ko adashobora guceceka mu gihe ibinyamamakuru bitangaza ibinyoma ku masezerano ya Congo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Yagize ati: “Kugira ngo numvikanishe ingingo yanjye, ntabwo nakomeza guceceka kubera ibinyamamakuru byinshi bikomeza gutangaza ibinyoma kubufatanye bukomeye buri kunozwa hagati ya Amerika n’igihugu cyacu, bujyanye no gutunganya amabuye y’agaciro.”

Yakomeje avuga ko ayo makuru ari mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije guca intege ubukungu bwa Congo no kugira ngo iki gihugu kinanirwe kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Ndagira ngo nshimangire nk’uko nahoze mbivuga, ko ntazigera ngurisha ubutunzi kamere bwa RDC. Nabirahiriye imbere y’igihugu kandi nzabishimangira kugeza ku iherezo.”

RDC na Amerika, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo byatangiye kugirana amasezerano atavugwaho rumwe mu rwego rwo kugira Amerika ifashe iki gihugu kugarura amahoro mu Burasizuba bwacyo.

Ni n’abwo Perezida Felix Tshisekedi yemereye sosiyete z’Abanyamerika gucyukura amabuye y’agaciro ndetse no kuyatunganya, Amerika na yo imusubiza ko yemera iki cyifuzo mu nyungu z’impande zombi.

Kimweho kandi hari andi masezerano America iteganya kugirana na Leta y’i Kinshasa ariko ari mu mushinga mugari wo kwifatanya n’akarere ka Afrika y’ibiyaga bigari mu bikorwa by’iterambere hagamijwe inyungu z’impande zose.

Hagati aho, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zifite umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi wa Lobito Corridor uzaca muri Angola, RDC na Zambia. Iteganya ko izajya iwunyuzamo ariya mabuye y’agaciro yenda kuzacukura muri iki gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Tshisekedi yiyamye abamushinja kugurisha umutungo w’igihugu cye na Amerika

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago