POLITIKE

Rutshuru: M23 na Wazalendo byongeye kurwana mu rugamba rutoroshye

Amakuru aravuga ko urugamba rwongeye kubura hagati ya M23 na Wazalendo ku wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi, mu karere ka Tongo na Kabizo, muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Advertisements

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, biravugwa ko inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo ba CMC / FDP bagiye bashyamirana mu duce twinshi, nka Lubwe Sud, Businene, Kabizo na Mutanga.

Mu gihe hari amakuru yatangajwe mu mpera z’iki cyumweru gishize ko Abawazalendo bashoboye gusubiza inyuma inyeshyamba za M23, ibintu byahindutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ushize.

Nk’uko umwe mu baturage baho wavuganye n’itangazamakuru abitangaza, inyeshyamba za M23 zongeye kwigarurira Kabizo, umujyi bari bataye mu mezi atanu kugeza kuri atandatu ashize.

Uku gusubukura imirwano byemejwe n’amasoko menshi yo muri ako gace, avuga kandi ko muri ako karere imirwano ikaze.

Iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga ko imirwano yatumye abaturage bata ingo zabo bagahunga. Bamwe mu baturage bahunze bashaka aho bihisha, abandi bakomeza kwihisha mu ngo zabo, nk’uko ubuhamya bwakusanyijwe aho buvuga.

Imirwano yo muri weekend kandi ngo yaba yarahitanye abantu ku mpande zombi, nubwo umubare nyawo utaramenyekana.

Hagati aho, Teritwari ya Rutshuru ikomeje kugabanywa hagati y’ingabo zihari: ku ruhande rumwe inyeshyamba za M23, ku rundi ruhande, hari Wazalendo ikunze gufatanya n’Ingabo za Congo, FARDC.

Muri Gurupoma ya Mutanda, inyeshyamba za M23 zigaruriye umujyi wa Nroroba, naho Wazalendo ngo igenzura Gurupoma ya Bambo yose.

Muri Gurupoma ya Tongo, M23 ngo igenzura hafi 20% by’ubutaka, harimo na Kanaba-Mulimbi. Iyi axe ni ingenzi mu gutwara umusada w’ingabo n’ibikoresho hagati ya Tongo na Kitshanga, mu karere ka Bishusha.

Muri icyo gihe, indi mirwano yavuzwe muri Teritwari ya Masisi, cyane cyane mu Karere ka Buabo, ndetse no muri Lubero aho M23 yafashe uduce dutandukanye muri weekend turimo Lunyasenge.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago