Turahirwa Moses ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge yitabye urukiko

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yatangiye kuburanishwa kuri iki cyaha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Advertisements

Uyu munyamideli yageze ku rukiko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, mugihe urubanza rwagombaga gutangira ku isaha ya Saa Tatu za mu gitondo.

Dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.

Ubwo Turahirwa yagezwaga ku rukiko mu modoka ya RIB, yari arinzwe n’Abapolisi bagera ku munani bari baherekeje imodoka yamuzanye.

Ku rukiko nta bandi bantu bari bahari usibye abanyamakuru nabo batari bemerewe kwinjira mu ifasi y’urukiko kuko amasaha yo gufungura atari yakageze.

Hari abanyamakuru bagera kuri batanu, bafatiraga amashusho hanze y’uruzitiro rw’urukiko.

Iburanisha ry’urubanza rwe biteganyijwe ko ritangira Saa Tatu. Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha burasobanura impamvu bwamuregeye urukiko, na we yisobanure ku byo aregwa.

Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.

Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Ubwo Turahirwa Moses yageraga ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *