Abakinnyi ba Fc Barcelona bageneye ubutumwa abakunzi babo nyuma yo gusezererwa muri UEFA Champions League
Mu ijoro rya Cyeye tariki 6 Gicurasi 2025, ikipe ya FC Barcelona yakinnye umukino wo kwishyura na Inter Milan wa ½ cya UEFA Champions league.
Ni umukino utari woroshye kuko habonetsemo ibitego byinshi bitandukanye nibyo abantu bari biteze. Ikipe ya Inter Milan niyo yageze ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 4-3, uteranyije imikino yombi biba ibitego 7-6.
Nyuma y’umukino byari agahinda n’umubabaro ku bakunzi ba FC Barcelona ndetse n’abakinnyi kuko uyu mukino warangijwe n’akantu gato cyane ndetse wabonaga irimo kwitwara neza ariko bagorwa n’umuzamu Yann Sommer ufatira Inter Milan.
Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona bagize ubutumwa bwihariye bageneye abakunzi babo nyuma yo gusezererwa muri iri rushanwa rya UEFA Champions League umwaka 2025.
Umukinnyi Lamine Yamal umwe mu bigaragaje muri uyu mukino, yagize ubutumwa bwihariye atanga ku bakunzi b’ikipe ya FC Barcelona nyuma yo gusezererwa muri iri rushanwa.
Yamal yagize ati “Twatanze ibyacu byose – uyu mwaka gusa ntibyashobotse, ariko tuzagaruka, ibi nta gushidikanya kuri byo”.
“Abakinnyi, ntituzahagarara kugeza dushyize iyi kipe aho igomba kuba iri: hejuru cyane. Nzakomeza kugeza nsoje isezerano ryanjye kandi ndizane muri Barcelona; ntabwo tuzahagarara ntabigezeho”.

Uyu mukinnyi kandi yibukije abakunzi b’iyi kipe ko bafite umukino utoroshye mu mpera z’iki Cyumweru ubwo bazaba bahura na Real Madrid mu mukino wa shampiyona La Liga.
Ati “Ariko ku cyumweru ni undi mukino wa nyuma kuri twe, kandi mwese turabakeneye hamwe ko mwazaza kudushyigikira”.
Undi mukinnyi watanze ubutumwa bw’ihumure ku bakunzi ba FC Barcelona bararanye agahinda ni rutahizamu Robert Lewandowski wakinnye iminota micye. Aho nawe yavuze ko batanze byose ariko ntibikunde.
Yagize ati “Twatanze byose twari dufite ariko byose byarangiye. Ntewe ishema n’uru rugendo Kandi turashimira inkunga yanyu nk’abafana. Hari byinshi biri imbere, Kandi dukomeze gushyiramo imbaraga tujya imbere turi kumwe namwe.”
Kapiteni wayo Raphinha nawe yibukije abakunzi ba FC Barcelona ko urugamba rutararangira uyu mwaka.
Ati “Tuzagaruka dukomeye”. “Turakomeza gusenyera umugozi umwe. Iki gihembwe ntikirarangira. Umunsi ugira ibyawo ukagenda, numva nishimiye kwambara aya mabara. Nishimiye iyi kipe.

Abakinnyi bagiye batandukanye ba FC Barcelona barashinja kudahabwa amahirwe n’umisifuzi w’umukino nkuko Inter Milan byagenze ndetse na Arsene Wenger watoje Arsenal FC usigaye akora muri FIFA, yavuze ko Penalite yahawe Inter Milan itari yo kuko habayemo kwibeshya kuwasifuye.
Inter Milan nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma irategereza ikipe irava hagati ya Arsenal FC na Paris Saint-Germain. Ni umukino uraba kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025. Umukino wa nyuma uzabera i Munich mu gihugu cy’ubudage kuri Sitade ya Bayern Munich.