MU MAHANGA

Burundi: Umugore wa Ndayishimiye, Angeline yateje urunturuntu mu mpunzi z’Abanye-Congo

Inkunga y’umugore wa Ndayishimiye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Angeline Ndayishimiye yateje imyigaragambyo mu mpunzi z’Abanye-Congo.

Advertisements

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi y’i Musenyi mu Ntara ya Rutana iherereye mu majyapfo ashyira uburasirazuba bw’u Burundi, zakoze imyigaragambyo yo kwamagana abakomeje kunyereza inkunga y’ibiribwa bahawe n’umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Angeline Ndayubaha.

Mu cyumweru gishize ni bwo izi mpunzi zigabye mu mihanda igana kuri iyi nkambi ndetse zishyiraho na bariyeri. Ni nyuma yo kuvuga ko zabonye amakamyo abiri atwara imifuka y’akawunga n’isukari n’ibindi biribwa, zari zigenewe.

Izi mpunzi zavuze ko iyi nkunga yanyerejwe ari iyo zahawe ubwo Angeline Ndayubaha na mugenzi we wa RDC, Denise Tshisekedi bazisuraga.

Argot uri muri izi mpunzi yavuze ko “tubaho mu bukene. Ndetse igihe inkunga ishyize ikaza, tuyibona itwawe n’amakamyo tutazi impamvu. Birababaje.”

Iyi myigaragambyo yahoshejwe n’inzego z’umutekano, ndetse ubuyobozi bw’ibanze butegeka ko nta kamyo izongera gusohoka muri iyi nkambi ihetse ibiribwa hatagaragajwe uwatanze ubwo burenganzira.

Denise Tshisekedi na Angeline Ndayishimiye

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

5 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

5 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

6 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

6 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

6 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

6 months ago