Imfura ya Cristiano Ronaldo ufatwa nk’umukinnyi mwiza Isi yagize, Cristiano Ronaldo Jr, yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Portugal ibintu bibaye bwa mbere kuva yatangira urugendo nk’urwa Se.
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 15, Micheal Rwabigwi, yahamagaye abakinnyi azifashisha mu irushanwa ryiswe Vlatko Markovic international Tournament rigomba kubera muri Croatia kuva tariki 13-18 gicurasi 2025.
Mu bakinnyi uyu mutoza yahamagaye harimo umuhungu wa Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Ronaldo Jr. Uyu mwana w’imyaka 13, amaze iminsi agaragaza ko azavamo rutahizamu mwiza kuko agenda yitwara neza.
Ronaldo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yishimiye uku guhamagarwa k’umuhungu we anagaragaza amarangamutima ye. Aho yavuze ati “Unteye ishema, muhungu wanjye.”
Mu gihe gishize nibwo hasohotse amakuru avuga ko Ronaldo JR afite ibihugu birenga 3 yakinira ariko birangiye yemeye gukinira igihugu cya Se. Ibihugu byavugwaga harimo Ubwongereza, Brazil, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Cape Verde ndetse na Esipanye.
Cristiano Ronaldo, aheruka gutangaza ko uyu muhungu we yamubwiye ko yifuza kuzakina mu ikipe imwe nawe. Ronaldo yarabyemeye ndetse ubona ko bishobora kuzagerwaho ukurikije uko akomeje kwihagararaho bisa nkaho ategereje umuhungu we.
Uyu muhungu wa Cristiano Ronaldo arimo gukina mu bato ba Al Nassr ari nayo se arimo ndetse ubona ko yitwara neza cyane bishobora kuzafasha Portugal hatagize igihinduka.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…