IYOBOKAMANA

Cardinal Robert Francis Prevost niwe watorewe kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika

Inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican kuri uyu mugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2025 yatoye Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Robert Francis Prevost ari nawe Munyamerika wa mbere utorewe kuba Papa.

Advertisements

Itorwa rya Papa mushya ryemejwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Chapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.

Bisobanuye ko mu itora, umukandida kuri uyu mwanya yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi. Yafashe izina ry’ubutungane rya Leon XIV.

Mbere y’uko Papa mushya agera imbere y’abateraniye mu mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, yabanje guherekezwa mu cyumba cyihariye kiri iruhande rwa Chapelle ya Sistine.

Iki cyumba kizwi nk’Icyumba cy’Amarira kigaragara nk’igisanzwe, ni gitoya ariko gifite igisobanuro gikomeye kuko giha Papa mushya ishusho y’umurimo agiye gutangira.
Izina ryacyo rikomoka ku marangamutima menshi Papa mushya agira iyo amaze kukigeramo, avanze n’ubwoba, ndetse n’amarira y’ibyishimo.

Aha ni ho Cardinal watowe yiyamburira ikanzu itukura y’Aba-Cardinal, akambara iyera ya Papa mushya. Biba bisobanuye ko ubuzima asigaje ku Isi azabumara afite iyo nshingano y’ubutungane.

Muri iki cyumba, haba harimo amakanzu atatu ya Papa, arimo intoya, iri mu rugero ndetse n’inini. Kuko abadozi b’i Vatican baba batazi niba Papa mushya azaba abyibushye cyangwa ananutse. Bivuze ko iyo amaze kugeramo, yambara imukwiye.

Haba harimo kandi inkweto zitukura za Papa, ingofero yera ndetse na ‘furari’. Ibi byose bifite ibisobanuro bitatu bikomeye: guca bugufi, ubutware ndetse n’umuco shingiro wa Kiliziya Gatolika.

Iyo Papa mushya avuye mu Cyumba cy’Amarira, yerekeza ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Nyuma y’umwanya muto, humvikana ijambo ry’Ikilatini rigira riti “Habemus Papam”, risobanuye riti “Dufite Papa”.

Mbere y’uko Papa Leon XIV agera kuri iri baraza, Aba-Cardinal bamutoye bose bahateraniye. Abakirisitu bari kuri iyi mbuga bagaragaje ibyishimo by’ikirenga nyuma y’aho batangarijwe ko Papa mushya yabonetse.

Cardinal Robert Francis Prevost niwe watorewe kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika afata izina rya Papa Leo XIV
Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Robert Francis Prevost ari niwe Munyamerika wa mbere utorewe kuba Papa.

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago