Vatican: Papa mushya wa Kiliziya Gatolika yabonetse

Inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican kuri uyu mugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2025 imaze gutora Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.

Advertisements

Itorwa rya Papa mushya ryemejwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Shapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.

Bisobanuye ko mu itora, umukandida kuri uyu mwanya yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.

Papa mushya atowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi.

Ntabwo haramenyekana uwatorewe kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, gusa byitezwe ko atangazwa ku mugaragaro mu mwanya uri imbere.

Abakirisitu bari bamaze iminsi ibiri bategereje kumenya niba Papa yatowe

Abakirisitu bakurikiraniraga kuri screen uko umwotsi w'umweru uzamuka

Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bishimiye ko Papa mushya yabonetse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *