Vatican: Papa mushya wa Kiliziya Gatolika yabonetse
Inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican kuri uyu mugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2025 imaze gutora Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.
Itorwa rya Papa mushya ryemejwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Shapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.
Bisobanuye ko mu itora, umukandida kuri uyu mwanya yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.
Papa mushya atowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi.
Ntabwo haramenyekana uwatorewe kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, gusa byitezwe ko atangazwa ku mugaragaro mu mwanya uri imbere.
Abakirisitu bari bamaze iminsi ibiri bategereje kumenya niba Papa yatowe
