MU MAHANGA

Amerika: Impaka zabaye nyinshi mu rukiko ubwo haburanishwaga umupolisi warashe umukongomani agapfa

Impaka zabaye nyinshi mu rukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza ruregwamo umupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu mujyi wa Grand Rapids ubwo yari ahagaritswe na polisi ku itariki ya 4 Mata 2022.

Advertisements

Amakuru avuga ko Patrick Lyoya, w’imyaka 26 yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2014 hamwe n’umuryango we baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari bahunze intambara n’ibibazo by’umutekano. Nyuma y’imyaka itanu atuye muri Grand Rapids, Patrick yitabye Imana arashwe na Christopher Schurr, wari umupolisi w’umunyamwuga umaze imyaka irindwi mu kazi.

Amashusho yafashwe n’uducamera dutandukanye agaragaza Lyoya ahunga polisi, gusa aza gukubitwa amashanyarazi, mbere y’uko araswa ari hasi. Uwo mupolisi yavuze ko yatinye ko Lyoya ashobora kumukomeretsa cyangwa akamwica, bikaba ari byo byatumye amurasa.

Nyuma yo kuburana, abacamanza n’abaturage bananiwe kumvikana ku cyemezo cyo kumuhamya icyaha cyangwa kumuhanaguraho, bituma umucamanza atangaza ko urubanza rurimo impaka.

Umuryango wa Lyoya n’abamushyigikiye bavuga ko batazacika intege mu rugamba rwo gushaka ubutabera. Se wa Patrick, Peter Lyoya, yavuze ati: “Biratuvuna cyane. Ariko tuzakomeza kurwana kugeza ubwo tuzabona ubutabera kuri Patrick.”

Urupfu rwa Lyoya rwazamuye amarangamutima menshi muri rubanda, rukongera gutuma hibazwa ku mikorere ya polisi, cyane cyane ku buryo ifata abirabura n’abakomoka mu bindi bihugu.

Ubwo urubanza rwabaga
Patrick Lyoya wishwe arashwe n’umupolisi
Christopher Schurr umupolisi warashe umukongomani agapfa

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago