Umugore wo mu Karere ka Huye akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we amukubise umuhini mu mutwe, nyuma y’uko ngo uyu mugabo amennye ifu, ubwo yari amusanze asekura imyumbati.
Amakuru atangazwa n’ubushinjacyaha, avuga ko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe.
Iki cyaha cyabaye ku itariki ya 15 Mata 2025, mu gihe cya saa moya z’ijoro, mu mudugudu wa Giturwa, akagari ka Gasoro, umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza iwe mu rugo.
Ubwo yabazwaga , uregwa avuga ko nyuma yo gutongana bapfuye ko umugabo yari amaze kumumunera ifu, yamwirutseho akamukubita umuhini yasekuzaga imyumbati mu mutwe no ku kuboko akagwa hasi, bamugeza kwa muganga agahita apfa.
Asobanura ko bari basanganywe amakimbirane, buri wese aba mu cyumba cye anitekera, kandi ko aticuza igikorwa yakoze cyo kumwica.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…