INKURU ZIDASANZWE

Natacha Ndahiro yavuze ko uretse filime zisanzwe akina n’iz’urukozasoni yazikina

Natacha Ndahiro uzwi muri filime Nyarwanda yavuze ko adafite ikibazo na gito cyo gukina filime irimo imibonano mpuzabitsina, igihe byaba bifite icyo bimumarira mu rugendo rwe rwa sinema.

Advertisements

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Natacha yasobanuye ko ibyo akina mu mafilime ari akazi nk’akandi, kandi ko inshuti n’umuryango we babizi neza. Yagize ati: “Abo tubana barabizi ko ari akazi. Ibyo dukina ni ibintu bisanzwe tubona mu yindi sinema ku rwego mpuzamahanga.”

Yavuze ko atarwanya gukina agace karimo gusomana cyangwa ibindi byashobora gukorwa mu rukundo, igihe cyose ari mu nyungu z’umwuga. Yagize ati: “Niba ari filime igiye kunyura kuri Netflix, kandi izamfasha gutera imbere, nakora ibyo bisabwa byose.”

Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ibibera muri filime ari akazi, atari ibintu byo gutera ipfunwe, kuko no mu zindi sinema zo hanze babibona ariko ntibabigire ikibazo.

Natacha Ndahiro amaze kwamamara mu mafilime menshi arimo Natacha Series, Love is my Sin, Masezerano, Annah, Care na Lover’s Cage—filime iherutse gusohoka ikagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera agace karimo gusomana.

Natacha Ndahiro yemeza ko yakina filime z’urukozasoni mugihe cyose abona byaba bifite inyungu

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago