POLITIKE

Ntazinda Erasme wari Meya wa Nyanza yarekuwe

Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, wari ukurikiranweho icyaha cy’ubushoreke no guta urugo yasabiwe gufungurwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Advertisements

Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme afungurwa, bishingiye ku kuba umugore we yaranditse ibaruwa ababarira umugabo we ku kirego yari yatanze ku wa 03 Gicurasi 2025.

Ubwo yagezwaga imbere y’urikiko ku wa 07 Gicurasi 2025, Ntazinda Erasme n’uwamwunganiraga mu mategeko babwiye inteko iburanisha ko hari inzitizi bafite, ku cyaha uyu Ntazinda akurikiranweho cy’ubushoreke no guta urugo, izo nzitizi bakaba baravuze ko zisobanurwa n’ingingo ya 140 mu mategeko nshinga agenga umuryango.

Ubushinjacyaha bubajijwe icyo buvuga ku nzitizi zitanzwe n’uburana bwavuze ko ibyo basaba babyemererwa n’amategeko, bityo urukiko arirwo rukwiye kubisuzuma rugafata umwanzuro.

Ntazinda Erasme yegujwe mu nshingano zo kuba meya ku wa 15 Mata 2025 yegujwe n’inama njyanama y’akarere ka Nyanza, atabwa muri yombi ku wa 16 mata 2025 nk’uko byemejwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Ntazinda Erasme yasabiwe gufungurwa agakurikiranwa ari hanze

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago