Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, wari ukurikiranweho icyaha cy’ubushoreke no guta urugo yasabiwe gufungurwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme afungurwa, bishingiye ku kuba umugore we yaranditse ibaruwa ababarira umugabo we ku kirego yari yatanze ku wa 03 Gicurasi 2025.
Ubwo yagezwaga imbere y’urikiko ku wa 07 Gicurasi 2025, Ntazinda Erasme n’uwamwunganiraga mu mategeko babwiye inteko iburanisha ko hari inzitizi bafite, ku cyaha uyu Ntazinda akurikiranweho cy’ubushoreke no guta urugo, izo nzitizi bakaba baravuze ko zisobanurwa n’ingingo ya 140 mu mategeko nshinga agenga umuryango.
Ubushinjacyaha bubajijwe icyo buvuga ku nzitizi zitanzwe n’uburana bwavuze ko ibyo basaba babyemererwa n’amategeko, bityo urukiko arirwo rukwiye kubisuzuma rugafata umwanzuro.
Ntazinda Erasme yegujwe mu nshingano zo kuba meya ku wa 15 Mata 2025 yegujwe n’inama njyanama y’akarere ka Nyanza, atabwa muri yombi ku wa 16 mata 2025 nk’uko byemejwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…