Itorero Grace Room Ministries riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda ryambuwe ubuzima gatozi buryemerera gukorera mu Rwanda.
Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwambuye icyemezo cy’ubuzima gatozi Grace Room nka minisiteriya ihuriwemo n’indi miryango, akaba ari icyemezo cyafashwe kubera kutubahiriza amategeko y’imiryango ishingiye ku myemerere.
RGB yanavuze kandi ko Grace Room Minisitiries yakunze gukora ibikorwa bujyanye no gusenga kandi bikaba bihabanye n’ibikorwa ndetse n’intego z’iyi minisoteriya n’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, rwasabye imiryango yose ishingiye ku myemerere, ko igomba guha agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyi miryango, ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru yagaragajwe mu gihe cy’iyandikwa.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…