Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hashingiwe ku biganiro byabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC bizifatanya kurinda umupaka wabyo.
Tariki ya 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, bibifashijwemo na Amerika. Iki gikorwa cyabereye i Washington D.C.
Mu kiganiro na Mama Urwagasabo TV, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ingingo nyamukuru igize amahame ngenderwaho ari iy’umutekano nko gukumira ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati “Ingingo ikurikira muri iryo tangazwa ry’amahame ni ijyanye n’umutekano, ari yo ngingo nyamukuru kubera ko ni cyo kibazo gihari hagati y’u Rwanda na Congo kandi tugomba gukemura, kugira ngo tuzagikemure, tugomba kuzagira urwego ruhuriweho n’ibihugu byombi rwo kurinda umupaka w’ibihugu byombi, ibyo ngibyo ni ngombwa.”
Mu bihe byashize, u Rwanda na RDC byifatanyije mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Urugero ni Umoja Wetu yari igamije kurandura umutwe wa FDLR mu 2009.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko igihe cyose u Rwanda rwafatanyaga na RDC mu bikorwa bihuriweho ari bwo habonekaga umusaruro mu kurwanya FDLR. Ati “Ni ho hatangwaga umusaruro mu kurwanya uyu mutwe wa FDLR.”
Yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na RDC ari inzira nziza ishobora kuzavamo ubundi bufatanye bwo kurwanya FDLR. Ati “Bivuze ko rero ari inzira nziza yo kuzongera gutekerezaho, cyane cyane ko mu rwego rwa EAC na SADC na ho hatekerejwe kugira n’umutwe w’ingabo uhuriweho na wo wajya muri kariya karere kugira ngo ufashe kugarura umutekano.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mu rwego rwo gutegura amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi, we na mugenzi we wo muri RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, bazasubira i Washington D.C mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi 2025.
Biteganyijwe ko muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC bizasinyira muri Amerika amasezerano y’amahoro, agamije kugarura umutekano mu karere. Hazaba hari abakuru b’ibihugu barimo Donald Trump, cyane ko azanasinyirwa mu biro bye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…