MU MAHANGA

Papa Leo XIV yatanzwe ubutumwa bwe bwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi

Papa Leo XIV, yatanze ubutumwa bwe bwa mbere kuva yatorerwa kuba umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku isi mu isengesho ryabaye kuri iki Cyumweru.

Advertisements

Mu butumwa bwe yasabye ko habaho “amahoro arambye” intambara ya Ukraine n’Uburusiya igahagarara cyo kimwe n’ibera muri Gaza. Yasabye ko kandi habaho ubwumvikane hagati y’Ubuhinde na Pakistan amakimbirane agahagarikwa.

Yagize ati: “Ndashaka kandi kubwira abantu bafite ububasha ku isi hose, nkomeza kubisubiramo nti:” Ntihazongere kubaho intambara”.

Yakomeje agira ati: “Hari hashize imyaka 80 kuva ibyago bikomeye by’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose birangiye … ubu duhanganye n’amakuba y’Intambara ya gatatu y’isi yose.”

Papa Leo XIV, avuga ko ababajwe cyane n’ibibera muri Gaza, asaba ko amasezerano yo guhagarika intambara yakwihutishwa kandi impunzi zikabona imfashanyo zemerewe kandi imfungwa z’intambara nazo zikarekurwa.

BBC itangaza ko ku rundi ruhande yavuze ko ngo yishimiye intambwe ikomeje guterwa mu guhosha amakimbirane ari hagati y’u Buhinde na Pakistan.

Ati: “Nishimiye kumva ku rundi ruhande ko hari amasezerano yo guhagarika intambara hagati y’Ubuhinde na Pakisitani kandi nizera ko mu biganiro biri imbere bishobora gutanga amahoro arambye”.

Ku wa kane w’iki cyumweru, papa yatorewe kuba umuyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika, nyuma y’iminsi ibiri y’abakaridinari bateraniye muri Vatikani gutora papa mushya, ari nabbwo habonetse Karidinali Robert Prevost w’imyaka 69 y’amavuko ahabwa izina rya Leo XIV / Léon XIV.

Uyu akaba ari we Munyamerika wa mbere wabaye Papa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago