Teritwari ya Fizi, iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe bikomeye n’imyuzure, aho yasize abarenga 100 babarizwa mu Mudugudu wa Kasaza ibahitanye.
Uyu mwuzure waturutse ku mvura y’amahindu yaguye muri Fizi mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira uwa 9 Gicurasi 2025. Yatumye amazi yo mu Kiyaga cya Tanganyika aba menshi, yinjira mu nzu z’abaturage ba Kasaza acyegereye.
Umuyobozi wa Fizi, Samy Kalonji, yatangaje ko abandi bantu barenga 40 bakomerekeye muri uyu mwuzure, inzu 150 zirasenyuka. Ubu hari abantu babarirwa muri 850 bo muri Kasaza badafite aho barara.
Kalonji yasabye ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’intara gufasha Fizi gushyingura mu cyubahiro abapfuye, kuko kugeza hari imirambo myinshi itarabonerwa amasanduku yo kuyishyiramo.
Yagize ati “Turasaba ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’intara ko bwadufasha gushyingura mu cyubahiro abavandimwe na bashiki bacu twabuze. Imirambo myinshi iracyari hasi. Dukeneye amasanduku n’ubufasha kugira ngo tuyishyingure mu cyubahiro.”
Uyu muyobozi kandi yasabye Leta n’imiryango y’ubutabazi gufasha abaturage badafite aho barara, ibyo kurya ndetse n’imiti.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…