Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Sabu waruzwi mu mikino njyarugamba ya ‘Wrestling’ yapfuye ku myaka 60

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bwa Wrestling bwemeje ko Sabu wari umwe mu bihangange mu mukino njyarugamba ya ‘Wrestling’ yitabye Imana ku myaka 60.

Advertisements

Uyu Sabu wamamaye cyane muri uyu mukino byahishuwe ko yapfuye nyuma y’ibyumweru bitatu arwanye umukino w’izabukuru.

Uyu muryango wunamiye iki cyamamare, ushimira uburyo bwe butazibagirana kandi bwaranzwe n’ubwitange budasubirwaho muri siporo. Aha kandi uyu muryango wahise uboneraho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera n’inshuti ze, n’ubwo nta mpamvu y’urupfu yatangajwe.

Nyakwigendera Terry Brunk, wamamaye nka Sabu muri uyu mukino wa ‘Wrestling’ yatangiye urugendo rwe rwo guhangana hagati ya za 1980 aho yarayobowe na Nyirarume, Edward “The Sheik” Farhat. Yamenyekanye cyane mu 1991 binyuze mu mikoranire yakoranye na Frontier Martial-Arts Wrestling, aho uburyo bwe yarwanagamo mu kibuga aribwo bwamuhesheje kuba icyamamare ndetse n’inkovu yakuyemo z’intambara zabaye zimwe mu migani. N’ubwo bamwe bakekaga ko inkovu ze ari izisanzwe, abari bazi iki cyamamare bashimangira ko ari izaturutse ku mikino yo kurwana yitabiriye kandi nyinshi.

Sabu ni umwe mu banyabigwi wubatse izina mu mukino ukomeye muri Shampiyona yo Kurwana (ECW), Irushanwa rya Shampiyona ku rwego rw’isi (WCW), kandi yagaragaye mu mikino ya WWE hagati ya 2006 na 2007. Gusa kandi yakomeje kwigaragaza mu isi y’imikino y’imirwano mu myaka ye ya nyuma, umukino we wa nyuma yaherukaga yawukinnye ku ya 18 Mata uyu mwaka.

Mu myaka ya za 2010, Sabu yari afitanye umubano wihariye akaba n’umukunzi we w’umukinnyi wabigize umwuga Melissa Coates, witabye Imana mu 2021 azize ibibazo bijyanye na COVID-19 akaba yarafite imyaka 52.

‘Wrestling’ ni umukino njyarugamba ukoreshwa amaboko n’amaguru, cyangwa rimwe na rimwe amaboko gusa, kugirango ugerageze gushyira mugenzi wawe muba muhanganye hasi ariko bigakorwa mu gihe gito.

Sabu wamamaye mu mikino njyarugamba ya ‘Wrestling’ yitabye Imana ku myaka 60

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *