Kuwa 10 Gicurasi 2025, nibwo hamenyekanye inkuru ya Mukandayisenga Donatille ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda wari utuye mu Karere ka Kabale muri Uganda, wishwe akubiswe icyuma mu mutwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Maate, yasobanuye ko Mukandayisenga yishwe n’umugabo we ukomoka muri Uganda, nyuma yo kugirana amakimbirane.
Maate yagize ati “Bikekwa ko tariki ya 10 Gicurasi 2025, ahagana saa yine z’amanywa, ukekwa yagiranye amakimbirane n’umugore we w’Umunyarwandakazi, Donathile Mukandayisenga uzwi nka Chantal. Yamukubise icyuma mutwe.”
Uyu mupolisi yasobanuye ko nyuma yo gukubitwa iki cyuma, Mukandayisenga yatakaje ubwenge, yihutishirizwa ku bitaro bikuru bya Kabale, ariko aza kugerayo yamaze gupfa.
Ati “Yatakaje ubwenge, yihutishirizwa ku bitaro bikuru by’intara bya Kabale, aho byemerejwe ko yapfuye ubwo yahageraga. Ukekwa yatawe muri yombi.”
Ubwicanyi bukomeje gufata intera mu ntara ya Kigezi muri uyu mwaka. Polisi igaragaza ko muri Gashyantare 2025, icyenda barishwe, muri Werurwe hicwa 10, muri Mata hicwa 18.Musenyeri Godfrey Mbitse uyobora Diyosezi ya Muhabura ifite icyicaro mu karere ka Kisoro, yagaragaje ko ubushomeri ndetse n’ubukene biza ku isonga mu mpamvu zitera ubu bwicanyi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…