Algeria yafashe icyemezo cy’uko abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa bashyizweho hatubahirije imirongo ngenderwaho muri dipolomasi yo kubanza kubimenyesha igihugu bagiye gukoreramo, bahita birukanwa ku butaka bwayo.
Algeria ishinja u Bufaransa gushyiraho abakozi 15 muri ambasade butabanje kuyimenyesha ndetse ngo bahawe pasiporo z’abadipolomate kugira ngo bashobore kwinjira muri iki gihugu.
Ku wa 11 Gicurasi 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Algeria yahamagaje umuyobozi mukuru muri Ambasade y’u Bufaransa ngo bihanangirizwe ku makosa akomeye bakomeje gukora barenga ku mategeko mpuzamahanga.
Ibitangazamakuru byanditse ko mu bahawe pasiporo z’abadipolomate harimo n’abakozi babiri bahoze muri Minisiteri y’Umutekano mu Bufaransa kugira ngo bakomereze zimwe mu nshingano zabo muri ambasade yo muri Algeria.
Algeria imaze iminsi ishinja u Bufaransa gukumira abaturage bafite pasiporo zayo kwinjira muri iki gihugu no kubangamira abashinzwe inyungu zayo mu Bufaransa.
Aba birukanwe nyuma y’abandi bakozi ba Ambasade y’u Bufaransa 12 birukanwe muri Mata 2025 bashinjwa gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu no kwivanga mu miyoborere yacyo.
Ni mu gihe mu 2024 umwe mu bahagarariye inyungu za Algeria mu Bufaransa yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri bashinjwa gushimuta Amir Boukhors utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…