IMIKINO

Cristiano Ronaldo yishimiye kubona umwana we watangiye gukinira ikipe y’Igihugu ya Portugal

Kuri uyu wa Kabiri, Cristiano Ronaldo Junior yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’Igihugu ya Portugal ya batarengeje imyaka 15, uyu mwana wa Cristiano wagiye mu kibuga asimbuye yabashije gukina iminota igera kuri 40 ndetse atera ikirenge mu cya Se ugikinira ikipe y’Igihugu.

Advertisements

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Cristiano Ronaldo yishimiye kubona umwana we atangira gukinira ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Ati “Nishimiye kukubona ukinira mu ikipe y’igihugu, dutewe ishema nawe”.

Ni umukino Cristiano Jr wa mbere yatangiye gukina mu ikipe y’Igihugu ashyigikiwe n’abarimo Nyirakuru, akaba nyina wa Cristiano Ronaldo wishimiye nawe kubona umwuzukuru aconga ruhago mu ikipe y’Igihugu.

Iri rushanwa umwana wa Cristiano Ronaldo ari gukina riri guhuza amakipe y’Ibihugu atandukanye rikaba ririmo kubera mu gihugu cya Croatia ku mugabane w’Iburayi. 

Ni irushanwa ngarukamwaka riba mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana umunyabigwi mu mupira wa Croatia ariwe Vlatico Markovic witabye Imana muri 2013, aho ari rushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu atandukanye ariko rikitabirwa n’abana bari munsi y’imyaka 15 iry’uyu mwaka rikaba ryatangiye uyu munsi tariki 13 Gicurasi rikazarangira Tariki 18 Gicurasi.

Umwana wa Cristiano Ronaldo ariwe Cristiano Junior ntabwo yabanje mu kibuga ku mukino wa mbere igihugu cye cya Portugal cyakinnye muri iri rushanwa, kuko yaje kwinjiramo ku munota wa 53 asimbuye. 

N’ubwo abantu benshi bari bategerezanyije amatsiko menshi kureba imikinire y’uyu mwana niba yaba ijya guhura n’iya Se ntabwo yigeze abasha gukora ibihambaye muri uyu mukino kuko nta gitego cyangwa umupira ubyara igitego yabashije gutanga.

Gusa uyu mukino waje kurangira ikipe y’Igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 15 itsinze iy’u Buyapani ibitego 4-1.

Ku munsi w’ejo Portugal ikaba izagaruka mu kibuga ku manywa saa 12:15 ikina n’ikipe y’igihugu y’Ubugereki. 

Iri rushanwa rya Vlatico Markovic ririmo kubera mu gihugu cya Croatia ryitabiriwe n’ amakipe 8 atandukanye akaba agabanyije mu matsinda abiri (A ndetse na B) ikipe ya Portugal ikaba irimo gukinira mu mujyi wa Sveti Martin na Muri, ni mu Majyaruguru ya Croatia, ikipe y’Igihugu ya Portugal ikaba kandi iri mu itsinda B aho irikumwe n’Ubwongereza, Ubuyapani ndetse n’Ubugereki.

Cristiano Jr yatangiye gukinira ikipe y’Igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 15
Nyina wa Cristiano yari mu baje gushyigikira umwuzukuru we
Cristiano Ronaldo Jr yatangiye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu ya Portugal ntiyatsinda

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago