KWIYAMAMAZA

Ndashimiye Evariste yumvikanye yigamba kuzatsinda amatora ateganyijwe mu Burundi

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yumvikanye yigamba avuga  ko yiteguye kwegukana intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuko ntawe afite bahanganye.

Advertisements

Perezida Ndayishimiye Evariste yagaragaye yizihiwe mu byishimo bidasanzwe kubera ko abajyaga bahangana nawe mu matora yamaze kubacecekesha ku buryo ateganya kwiyamamaza wenyine.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo uyu munyagitugu wagwiririwe no kuba Perezida yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya y’Abadepite n’ay’Abajyanama ba za komini mu matora azaba mu kwezi gutaha.

Mw’isoni nke asanganywe uyu mutegetsi yagize ati:” U Burundi bwateye intambwe nziza kandi nshashya kubera ko hari abataragarutse mubo twari duhanganye mu matora ashize.”

Imvugo nk’ iyi ishimangira neza amakuru yamenyekanye mu bihe bitandukanye ko uyu mutegetsi yibasiye abatavuga rumwe nawe, aho bamwe bishwe abandi bagafungwa cyangwa se bagahunga igihugu.

Ku rundi ruhande, kuva ibikorwa byo gutegura amatora byatangira mu Burundi, abayobozi b’ ishyaka rya CNDD-FDD rya Ndayishimiye ku bufatanye n’urubyiruko rwaryo ruzwi nk’imbonerakure, baranzwe cyane no kwibasira abarwanashyaka b’andi mashyaka aho bakomeje guterwa ubwoba ko nibadatora CNDD-FDD bazahura n’akaga gakomeye.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi ndetse n’abanyepolitiki batandukanye b‘Abarundi bemeza ko nta matora CNDD-FDD yigeze itsinda kuva yafata ubutegetsi mu mwaka wa 2005.

Amatora ashyiraho ubuyobozi bushya busimbura abamaze igihe ku butegetsi i Burundi biteganyijwe ko azaba kuwa 5 Kamena 2025 nk’uko byemejwe na CENI.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago