Warning: getimagesize(): corrupt JPEG data: 18 extraneous bytes before marker in /home4/cmznuaqy/public_html/wp-content/plugins/accelerated-mobile-pages/includes/vendor/aq_resizer.php on line 139

Warning: getimagesize(): corrupt JPEG data: 18 extraneous bytes before marker in /home4/cmznuaqy/public_html/wp-content/plugins/accelerated-mobile-pages/includes/vendor/aq_resizer.php on line 150
RDC: Yagiye ku musozi gusenga Imana agwayo - DomaNews.rw
INKURU ZIDASANZWE

RDC: Yagiye ku musozi gusenga Imana agwayo

Mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Kinshasa haravugwa inkuru y’umusore uheruka kwitaba Imana wari wagiye gusenga.

Advertisements

Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 12/05/2025, ni bwo uwo bita umuntu w’Imana yapfuye nyuma yo gukubitwa n’umurabyo agahita yitaba Imana ako kanya.

N’ubwo amazina y’uwapfuye ataramenyekana, ariko amakuru agaragaza ko yaramaze iminsi asengera ku musozi witwa Mangenge uherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC, maze bigeze ku gicamunsi cyo ku wa mbere akubitwa n’umurabyo niko guhita yitaba Imana avamo umwuka w’abazima.

Hanashyizwe hanze n’ubutumwa bw’amashusho bugaragaza ko koko uriya mugabo uri mukigero cy’imyaka irihejuru ya 50 yishwe n’umurabyo wavuye hejuru ukamukubita.

Muri ayo mashusho y’amajwi yagiye hanze, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Umuntu w’Imana yapfuye ubwo yarimo arasenga ku musozi wa Mangenge. Hari nyuma y’aho akubiswe n’umurabyo.”

Ubundi kandi ubwo butumwa bunagaragaza umurambo we urambaraye hasi kandi ureba hejuru, bigaragaza ko koko yamaze kuvamo umwuka.

Bishobora kuba byarabayeho, ariko kuri twe ntawundi muntu tuzi wishwe n’umurabyo, ibyo nanone byavuzwe muri ubwo butumwa. Ni mu gihe kandi bizwi ko inkuba iherekejwe n’umurabyo ari yo ishobora gukubita umuntu ikamwicya, ariko ku murabyo wonyine byaba ari igishitsi mw’isi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago