Mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Kinshasa haravugwa inkuru y’umusore uheruka kwitaba Imana wari wagiye gusenga.
Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 12/05/2025, ni bwo uwo bita umuntu w’Imana yapfuye nyuma yo gukubitwa n’umurabyo agahita yitaba Imana ako kanya.
N’ubwo amazina y’uwapfuye ataramenyekana, ariko amakuru agaragaza ko yaramaze iminsi asengera ku musozi witwa Mangenge uherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC, maze bigeze ku gicamunsi cyo ku wa mbere akubitwa n’umurabyo niko guhita yitaba Imana avamo umwuka w’abazima.
Hanashyizwe hanze n’ubutumwa bw’amashusho bugaragaza ko koko uriya mugabo uri mukigero cy’imyaka irihejuru ya 50 yishwe n’umurabyo wavuye hejuru ukamukubita.
Muri ayo mashusho y’amajwi yagiye hanze, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Umuntu w’Imana yapfuye ubwo yarimo arasenga ku musozi wa Mangenge. Hari nyuma y’aho akubiswe n’umurabyo.”
Ubundi kandi ubwo butumwa bunagaragaza umurambo we urambaraye hasi kandi ureba hejuru, bigaragaza ko koko yamaze kuvamo umwuka.
Bishobora kuba byarabayeho, ariko kuri twe ntawundi muntu tuzi wishwe n’umurabyo, ibyo nanone byavuzwe muri ubwo butumwa. Ni mu gihe kandi bizwi ko inkuba iherekejwe n’umurabyo ari yo ishobora gukubita umuntu ikamwicya, ariko ku murabyo wonyine byaba ari igishitsi mw’isi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…