Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Robertinho yareze Rayon Sports muri FERWAFA

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, watoje Rayon Sports ariko akaza gusezererwa muri iy’i kipe yamushinje uburwayi bw’amaso, yayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, asaba kumwishyuriza.

Advertisements

Ku wa 14 Mata 2025, ni bwo Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika Umutoza Mukuru, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ n’Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André, kubera umusaruro muke.

Gusa nyuma gato y’aya makuru, Gikundiro yahise itangaza ko yahagaritse uyu mutoza kubera uburwayi bw’amaso n’ubwo we yabiteye utwatsi.

Amakuru dukesha UMUSEKE wamenye, ni uko uyu Munya-Brésil, ngo yamaze kurega Rayon Sports muri Komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA.

Uyu mutoza mu kirego yatanze yasabye kwishyurizwa amafaranga aberewemo n’iyi kipe angana n’ibihumbi 20$ ahwanye n’amezi ane atahembwe.

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 59 ku munsi wa 27. Mugihe habura imikino mbarwa igashyirwaho akadomo, Gikundiro izasura Bugesera FC ku wa 17 Gicurasi 2025 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Robertinho ari kwishyuza amafaranga aberewemo na Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *