MU MAHANGA

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali y’ishimwe

Aba Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bambitswe imidali y’ishimwe mu muhango wabereye mu Mujyi wa Malakal.

Advertisements

Ni umuhango witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y’Epfo, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’abahagarariye inzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Upper-Nile yabereyemo uyu muhango ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa by’umwihariko abagize umutwe wa RWAFPU1 n’ubuyobozi bwawo ku muhate n’imbaraga bagaragaje mu gukora batizigama, baharanira kuzuza inshingano zabo zo kurinda no kurengera abafite ubuzima buri mu kaga.

Ati “Umuryango w’Abibumbye ubashimira ku bw’agaciro n’ibikorwa bitandukanye mukora cyane cyane mwita ku bari mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara. Iyi midari mwambitswe uyu munsi ni ikimenyetso cy’akazi mwakoze k’indashyikirwa, mwakoze kinyamwuga murangwa n’indangagaciro mu gusigasira umutekano n’ituze rusange by’umwihariko mu kwita ku baturage bo mu nkambi.”

Ebikwo yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku murongo mwiza rugenderaho n’uruhare rwarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ishami rya Polisi mu muryango w’Abibumbye (UNPOL); CP Felly Bahizi Rutagerura, mu butumwa yatanze, yabashimye imikorere myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze batanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki guhugu.

CP Felly Bahizi yitabiriye uwo muhango ashimira imikorere myiza aba Polisi b’u Rwanda bakomeje kugaragaza

CP Rutagerura kandi yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ku nama nziza n’icyerekezo buha abari mu butumwa hagamijwe kugira ngo amahoro, umutekano n’ituze rusange bigaruke mu baturage.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, ahabarizwa kuri ubu amatsinda abiri arimo RWAFPU1 rikorera mu mujyi wa Malakal mu Ntara ya Upper Nile n’itsinda RWAFPU3 rikorera i Juba mu murwa mukuru w’igihugu.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago