Kylian Mbappé nyuma yo gukabya inzozi zo gukinira ikipe ya Real Madrid, yahise ayikoreramo amateka y’umukinnyi wa mbere w’umufaransa uyitsindiye ibitego birenze 20 mu mwaka umwe muri shampiyona ya Espagne (La Liga).
Umufaransa ukinira Real Madrid yo muri Espagne, Kylian Mbappé, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukomoka mu Bufaransa utsindiye iyi kipe ibitego biri hejuru ya 20 ku mwaka we wa mbere muri shampiyona y’iki gihugu, La Liga.
Ibi Mbappé yabigezeho ubwo Real Madrid yatsindaga Real Mallorca ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabaye mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi 2025.
Uyu rutahizamu, yahise yuzuza ibitego 28 ku mwaka we wa mbere muri shampiyona ya La Liga, ahita aba Umufaransa wa mbere ukoze aya mateka.
N’ubwo shampiyona itararangira muri Espagne, igikombe cya shampiyona cyamaze kwegukanwa na FC Barcelona isanzwe ari umukeba wa Real Madrid.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…