IMIKINO

Bwa mbere muri Real Madrid, Kylian Mbappé yakoze amateka

Kylian Mbappé nyuma yo gukabya inzozi zo gukinira ikipe ya Real Madrid, yahise ayikoreramo amateka y’umukinnyi wa mbere w’umufaransa uyitsindiye ibitego birenze 20 mu mwaka umwe muri shampiyona ya Espagne (La Liga).

Advertisements

Umufaransa ukinira Real Madrid yo muri Espagne, Kylian Mbappé, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukomoka mu Bufaransa utsindiye iyi kipe ibitego biri hejuru ya 20 ku mwaka we wa mbere muri shampiyona y’iki gihugu, La Liga.

Ibi Mbappé yabigezeho ubwo Real Madrid yatsindaga Real Mallorca ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabaye mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi 2025.

Uyu rutahizamu, yahise yuzuza ibitego 28 ku mwaka we wa mbere muri shampiyona ya La Liga, ahita aba Umufaransa wa mbere ukoze aya mateka.

N’ubwo shampiyona itararangira muri Espagne, igikombe cya shampiyona cyamaze kwegukanwa na FC Barcelona isanzwe ari umukeba wa Real Madrid.

Kylian Mbappé yaraye akoze amateka mu mukino wabahuje na Real Mallorca
Kylian Mbappé yishimira amateka

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago