MU MAHANGA

FARDC n’indi mitwe zakubiswe inshuro na M23 muri Kivu y’Amajyepfo

Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025, ni bwo habaye ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Congo mu duce tugenzurwa na AFC/M23.

Advertisements

Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR yagabye ibitero ku mutwe wa M23 mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo maze uza kuzikubita inshuro.

Nk’uko amakuru abisobanura biriya bitero byagabwe mu duce twa Tchofu na Kasheke two muri teritware ya Kalehe, ndetse no mu twa Kabamba na Mabingu two muri teritware ya Kabare isanzwe ihana imbibi n’iyi ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibyo bitero iri huriro ryabikoze mu gihe no ku wa kabiri ryari ryiriwe rirwanira mu duce twa Remera na Kasheke ho muri teritware ya Kalehe.

Ni imirwano amakuru avuga ko uyu mutwe wa M23 wayikubitiyemo kubi ririya huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Aya makuru akomeza avuga ko M23 no kuri uyu wa gatatu yakomeje gukubita iri huriro rirwanirira Leta y’i Kinshasa nyuma y’aho yari yahawe umusaada n’izindi ngabo zayo zaturutse i Goma, bikarangira Wazalendo, FDLR Ingabo za Congo n’iz’u Burundi zihungiye mu mashyamba.

Hagataho, hari amakuru avuga ko ku munsi w’ejo ku wa gatatu i Uvira habereye inama yahuriyemo abayobozi b’igisirikare cy’u Burundi n’aba FARDC baje bava i Kinshasa. Bikavugwa ko iyo nama yari igamije kurebera hamwe uko imirwano ikomeza kugira ngo bisubize ibice bitandukanye bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23.

Ibyo bice ni Minembwe, Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu ndetse n’ahandi. Ni mu gihe hari amakuru agize iminsi avugwa ko ingabo nyinshi za FARDC n’iz’u Burundi zazamutse kugaba ibitero mu Minembwe. Kuri ubu zikaba ziherereye kwa Mulima aho ziri kwitegurira uko zizatera muri icyo gice.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago