RWANDA

Judith Niyonizera wakanyujijeho na Safi akaza kwibonera undi mugabo yakoze ubukwe – AMAFOTO

Judith Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, yakoze ubukwe n’uwitwa King Dust bari bamaze igihe bakundana.

Advertisements

Ni amakuru Judith yasangije abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko igihe cyose Imana iba igufitiye ibyiza.

Yanditse ati: “Iyo igutindije iragutegera.” Biravugwa ko imihango y’ubukwe bw’abo bombi, yabereye muri Canada mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’igihe kigera mu myaka ine bakunda kuko umubano wabo watangiye kuvugwa mu 2021, baza kwibaruka imfura yabo mu 2023.

Judith Niyonizera yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda ubwo yari mu munyenga w’urukundo na Safi Madiba wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boys nyuma bakora ubukwe mu 2017.

Umubano wabo wajemo agatotsi iby’urukundo rwabo birayoyoka, buri wese afata inzira ye gusa amategeko ashyiraho akadomo mu 2023, ubwo bahabwaga gatanya.

Judith Niyonizera yakoze ubukwe n’umugabo we King Dust
Ubukwe bwaba bombi bwabereye muri Canada ari naho basanzwe batuye

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago