Umusore w’imyaka 22 wo mu Karere ka Rutsiro yishe Se umubyara amukubise umuhembezo mu mutwe, agerageza guhita atoroka afatirwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Nyabugogo.
Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Gihinga mu ijoro rya tariki 14 rishyira iya 15 Gicurasi 2025, mu masaha ya saa 3h00’ z’ijoro.
Umunyamabanga nashingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier mu kiganiro na IGIHE yavuze ko uyu musore yatorotse afatirwa Nyabugogo.
Ati “Yakubise anakomeretsa Se umubyara w’imyaka 64, aho barwaniye mu kabari kabo bapimiragamo inzoga, amukomeretsa mu mutwe bikomeye yahise yoherezwa mu bitaro bya Murunda ariko biba iby’ubusa kuko yapfuye ubwo bari bagiye kumwohereza mu bitaro bya Kigali CHUK, yahise atoroka ariko ku bufatanye n’inzego afatirwa muri Kigali (Nyabugogo).”
Yasabye abaturage gukumira icyaha kitaraba, bagatangira amakuru ku gihe ubuyobozi bugakurikirana hakiri kare, bitarabyara urupfu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…