INKURU ZIDASANZWE

Rutsiro: Umusore warumaze kwica Se yafatiwe Nyabugogo agerageza gucika

Umusore w’imyaka 22 wo mu Karere ka Rutsiro yishe Se umubyara amukubise umuhembezo mu mutwe, agerageza guhita atoroka afatirwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Nyabugogo.

Advertisements

Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Gihinga mu ijoro rya tariki 14 rishyira iya 15 Gicurasi 2025, mu masaha ya saa 3h00’ z’ijoro.

Umunyamabanga nashingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier mu kiganiro na IGIHE yavuze ko uyu musore yatorotse afatirwa Nyabugogo.

Ati “Yakubise anakomeretsa Se umubyara w’imyaka 64, aho barwaniye mu kabari kabo bapimiragamo inzoga, amukomeretsa mu mutwe bikomeye yahise yoherezwa mu bitaro bya Murunda ariko biba iby’ubusa kuko yapfuye ubwo bari bagiye kumwohereza mu bitaro bya Kigali CHUK, yahise atoroka ariko ku bufatanye n’inzego afatirwa muri Kigali (Nyabugogo).”

Yasabye abaturage gukumira icyaha kitaraba, bagatangira amakuru ku gihe ubuyobozi bugakurikirana hakiri kare, bitarabyara urupfu.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago