MU MAHANGA

Ali Bongo wabaye Perezida wa Gabon yarekuwe nyuma y’igihe yarafunzwe

Ali Bongo wabaye Perezida wa Gabon akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2023 ndetse agafungirwa iwe n’umuryango we kuva ubwo, yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola.

Advertisements

Irekurwa rya Bongo rikurikiye ibiganiro byabayeho hagati ya Perezida wa Angola, Joao Lourenco ndetse na Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Gabon nyuma y’uko anayiyoboye mu nzibacyuho, Brice Oligui Nguema.

Ubutumwa bwasohowe na Perezidansi ya Angola kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Bongo n’umuryango we bageze ku kibuga cy’indege i Luanda, nyuma y’uko bari bafungiye iwabo kuva ubutegetsi bwahirikwa mu Kanama 2023. Buti “Umuryango wa Bongo warekuwe, ndetse wasesekaye i Luanda.”

Bongo yari afunganywe n’umugore we, Umufaransakazi Sylvia w’imyaka 62, ndetse n’umuhungu wabo Noureddin w’imyaka 33, bashinjwaga kunyereza umutungo w’igihugu.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago