Ali Bongo wabaye Perezida wa Gabon akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2023 ndetse agafungirwa iwe n’umuryango we kuva ubwo, yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola.
Irekurwa rya Bongo rikurikiye ibiganiro byabayeho hagati ya Perezida wa Angola, Joao Lourenco ndetse na Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Gabon nyuma y’uko anayiyoboye mu nzibacyuho, Brice Oligui Nguema.
Ubutumwa bwasohowe na Perezidansi ya Angola kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Bongo n’umuryango we bageze ku kibuga cy’indege i Luanda, nyuma y’uko bari bafungiye iwabo kuva ubutegetsi bwahirikwa mu Kanama 2023. Buti “Umuryango wa Bongo warekuwe, ndetse wasesekaye i Luanda.”
Bongo yari afunganywe n’umugore we, Umufaransakazi Sylvia w’imyaka 62, ndetse n’umuhungu wabo Noureddin w’imyaka 33, bashinjwaga kunyereza umutungo w’igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…