MU MAHANGA

Sheilah Gashumba yatunguranye avuga ko adateze kuzita Mama uwo Se aheruka kurongora

Sheilah Gashumba, umwana wa Frank Gashumba uherutse gukora ubukwe n’inkumi arusha imyaka 29 yose, gusa umwana we kuri ubu yatangaje ko atazigera yita Mama uyu mukobwa Se yarongoye.

Advertisements

Ibi uyu mukobwa yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X aho umwe mu bamukurikirana yamubajije impamvu mu mafoto y’ubukwe bwa Se yasangije abamukurikira atigeze yita Mama uyu mukobwa warushinze na Papa we.

Mu gusubiza iki kibazo Sheilah yabanje guseka cyane maze akurikizaho amagambo agira ati ” Mwese murakina cyane gusa ntibishoboka, umuntu wenyine muri ubu buzima nzita Mama ni uwambyaye rero abandi mutuze”.

Sheilah yaboneyeho kandi kwifuriza uyu mukobwa wabengutswe na Se urugo rwiza ndetse aboneraho kumusaba ko yazamubyarira abandi bavandimwe babiri , yagize ati ” ishyuka Malaika Mwiza! Nkeneye abavandimwe babiri.

Sheilah Gahumba yavuze ko atazita umugore wa Se, Mama we

Sheilah Gashumba w’imyaka 29 ya mavuko ni icyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro ya Uganda kuva mu myaka 10 ishize, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo NBS, NTV, n’ibindi byinshi.

Ku rundi ruhande Malaika Mutoni Patience umukobwa Papa we yarongoye ni inkumi y’imyaka 25 ya mavuko, akaba ku munsi wo ku wa kane yarasabwe ndetse akanakobwa n’umugabo we Frank Gashumba.

Malaika Mutoni Patience warongowe na Se wa Sheilah Gashumba
Ni ibirori byari birimo ibyishimo bikomeye ku mpande zombi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago