APR BBC yatangiye neza irushanwa rya BAL ibona intsinzi ya mbere mu Itsinda rya Nile Conference, nyuma yo kunyagira Nairobi City Thunder amanota 92-63, mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame.
Uyu wari umukino wa kabiri muri iri tsinda rya Nile Conference mu irushanwa rya Basketball Africa League, wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025.
Abanyarwanda benshi bari banyotewe n’iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo muri Basketball, dore ko ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka ushize rwakira imikino ya nyuma kandi nta kipe ihagarariye u Rwanda irimo.
Umukino watangiye uri ku ruhande rwa Nairobi City Thunder kuko yagerageje kuguma imbere ya APR BBC. Agace ka mbere karangiye iyi kipe yo muri Kenya iyoboye ku manota 23-22.
Ikinyuranyo kitari kinini cyarimo cyafashije APR BBC gufatirana umurindi w’abafana yigaranzura Nairobi City Thunder, ndetse agace ka kabiri karangira iyoboye ku manota 39-31.
Nyuma y’aka gace, umuhanzi Nyafurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise wo muri Ghana, yasusurukije abafana bari bitabiriye uyu mukino muri BK Arena.
Agace ka gatatu katangiye APR BBC ikomeza kunezeza abafana bayo, kuko yongeraga amanota, ibifashijwemo n’Umunya-Mali, Aliou Diarra, watsindaga ndetse akanakora ‘rebounds’ nyinshi zatumaga yongera ikinyuranyo.
Uyu mukinnyi waguzwe mu mwaka ushize wa 2024, ni umwe mu bamenyereye irushanwa rya BAL, kuko yanakiniye FUS Rabat yo muri Maroc.
Si we gusa kuko n’Umunyamerika, Chasson Jermar Randle, waguzwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu kwezi gushize, yari mu bayitsindiraga amanota menshi muri uyu mukino. Kwitwara neza kwabo kwatumye iyi kipe irangiza agace ka gatatu ifite amanota 59-51.
Umunya-Mali, Aliou Diarra wabaye umukinnyi mwiza w’umukino n’Umunyamerika, Chasson Jermar Randle, bakomeje gutsindira amanota menshi APR BBC, ikomeza kuyobora umukino kugeza agace ka gatatu kareangiye.
Dylan Kalecyezi Schommer yagerageje gufasha Ikipe y’umutoza James Edward Maye, yugarira cyane afasha bagenzi be kongera ikinyuranyo cy’amanota, irangiza umukino ifite 92-63.
Umukino ukurikiraho uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabaye iya mbere na MBB Blue Soldiers yo muri Afurika y’Epfo ya gatatu. Ni umukino na wo uzabera muri BK Arena ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…