Abanyarwanda by’umwihariko abakunda umukino w’intoki wa Basketball bongeye gutahana akanyamuneza nyuma y’uko ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda mu itsinda rya Nile Conference y’irushanwa rya BAL, itsinze Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo amanota 103-81 mu mukino wa kabiri.
Ni umukino wakurikiwe n’abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bagize umuryango we.
Uyu mukino wabereye muri Bk Arena ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 18 Gicurasi 2025, ukaba wabanjirijwe n’undi mukino wahuje Al Alhi Tripoli warangiye inyagiye Nairobi City Thunder yo muri Kenya amanota 115-87.
APR BBC yinjiye mu kibuga, yari imbere y’abafana bayo, yatangiye umukino ubona ko ifite gahunda yo kwirinda gutsindwa ibibashijwemo n’abakinnyi barimo Ali Diarra na Youssoupha Ndoye babuza abakinnyi ba MBB kuba bayibonamo amanota menshi kuko yaje iyishyiraho igitutu.
Dore ko agace ka mbere kaje kurangira ikipe ya MBB ikayoboye n’amanota 26 kuri 23 ya APR BBC.
Agace ka kabiri katangiye, MBB ikomeza kuzamukana ikipe ya APR BBC gusa nayo yirinda ko yashyirwamo ikinyuranyo cy’amanota menshi, ari nako abarimo Axel Mpoyo na Noel Obadiah bayitsindiraga amanota, amakipe yombi agakomeza kuzamukana. Ni agace kaje kurangira ikipe ya MBB ikayoboye n’amanota 47 kuri 45 ya APR BBC ku kinyuranyo gusa cy’amanota abiri.
Agace ka gatatu, katangiye ikipe ya APR BBC ikora ubwugarizi bwiza, nyuma yo kugaruramo abarimo Aliou Diarra na Youssoupha Ndoye wabonaga ko bari babujije ubw’inyagamburizo abakinnyi ba MBB, ndetse aka gace kaje kurangira ikipe y’Ingabo ikayoboye nyuma yo gushyiramo ikinyuranyo 14, karangira ku APR BBC igatsinda ku manota 73-59.
Mu gace ka nyuma, kakinwe wabonaga ko APR BBC yatangiye kugira icyizere cyo kwegukana umukino batangira kugabanya umuvuduko bariho gusa mu minota ya nyuma, APR BBC yaje kuzamura amanota, biturutse kuri Ndoye waje gutsinda amanota menshi byatumye bageza ku manota 100. Umukino warangiye APR BBC itsinze MBB amanota 103-81 ibona intsinzi ya kabiri muri iri tsinda rya Nile Conference riri kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.
APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri kimwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya nayo yamaze gutsinda imikino ibiri, ni mu gihe Nairobi City Thunder na MBB kubona intsinzi bikomeje kuba ikibazo.
Umunsi wa gatatu muri iyi mikino izakomeza ku wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, ahateganyijwe umukino ukomeye cyane hagati ya APR BBC na Al Ahli Tripoli saa 19:00. Uzabanzirizwa n’uwa MBB na Nairobi City Thunder uzakinwa saa 16:00.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…