IMIKINO

Bugesera: Hatashywe ikibuga gishya cya Basketball kitezweho kuzamura impano z’abakiri bato

Ikigo cy’ishuri ribanza rya Highland School ryubatse mu Mujyi wa Nyamata, cyashyikirijwe ikibuga gishya cya Basketball kigezweho kiri mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato.

Advertisements

Ni mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikibuga gishya cya Basketball cyubatse muri iri shuri ribanza rya Highland School riherereye mu Karere ka Bugesera cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, NBA Africa n’Umuryango udaharanira Inyungu, Opportunity International.

Uyu muhango wo gutaha iki kibuga wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi; Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ibikorwaremezo bya siporo bifasha abana gukina ariko bikanabafasha kuzamura urwego rw’imyigire.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yavuze ko iki kibuga kizafasha abana mu kugaragaza impano zabo bisanzuye

Yagize ati “Kugira ngo siporo ikomeze ibe imwe mu nkingi zikomeye z’uburezi mu Rwanda, ubushakashatsi bukomeza kugenda bugaragaza ko uko umwana ufite amasaha menshi cyangwa uburyo bwinshi bwo kwidagadura binyuze muri siporo ndetse n’icyo ushaka mu burezi, ugenda ukigeraho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimye ubufatanye bw’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo NBA Africa, BAL [Basketball Africa League] n’Umuryango udaharanira Inyungu, Opportunity International bagize uruhare mu gukora iki kibuga cyitezweho kuzafasha hejo hazaza h’abana .

Yagize ati “Iki rero ni igihamya cy’uko ubufatanye bwacu na NBA bukomeje kugenda bwiyongera ndetse bugenda bugera no mu bindi bice by’igihugu. Ibi bizafasha na wa mwana gukabya inzozi ze.”

Perezida w’Irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL) Amadou Gallo Fall, yavuze ko kubaka ibibuga nk’ibi bya Basketball mu mashuri bizakomeza kuba intego y’ibanze ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange.

Amadou Gallo Fall, Perezida wa BAL avuga ko gahunda ariyo gushyira ibibuga byinshi mu bigo by’amashuri

Ati “Gutuma umukino wa Basketball ugera kuri bose, abakobwa n’abahungu ni yo ntego ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange. Dukomeza duharanira kwigisha abaturage bacu muri Afurika iby’ibanze ndetse n’indangagaciro z’umukino wa Basketball.”

Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi we yavuze ko iki kibuga cyatashywe kiri muri gahunda bafite yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika, mu myaka 10 iri imbere.

Clare Akamanzi, umuyobozi wa NBA Africa yashimangiye ko iki kibuga gishya cya Basketball kiri mu bindi byitezweho kubakwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye

Ati “Iki kibuga kiri muri gahunda twihaye yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere. Tuzakomeza kubyegereza abaturage kugira ngo Basketball isakare hose kandi irusheho kumenyekana, bamwe batangire bigaragaze ku ruhando mpuzamahanga.”

Umuyobozi wa Highland School, Munyaburanga Eduard, yavuze ko bishimiye igikorwaremezo bubakiwe binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo NBA Africa, BAL na Opportunity international, ko byabarenze.

Ati “Ntitwabona uko tubashimira, yaba NBA Africa, BAL na Opportunity International bahisemo kuza kubaka igikorwa remezo nk’iki kuri iki kigo cyacu cya Highland School, natwe ubu umukoro usigaye ni uwacu wo kugira ngo tukibyaze umusaruro tuzagaragaze impano z’abakiri bato binyuze mu mukino w’intoki wa Basketball.”

Ikibuga gishya cya Basketball cyatashywe ku mugaragaro mu kigo cya Highland School
Ikibuga cya Basketball kiri mu bigezweho

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago