Perezida Kagame yavuze inkingi eshatu zakubakirwaho kugira ngo Afurika igire umutekano uhamye
Perezida Paul Kagame, yavuze inkingi eshatu, umugabane wa Afurika wakubakiraho kugira ngo ugire umutekano uhagaze neza, zirimo gufata inshingano zo kuwicungira, gukorera hamwe, no kujyanisha imiyoborere no gucunga umutekano.
Ibi Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 19/05/2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya mbere y’umutekano muri Afurika.
Kagame yagize ati: “Umutekano wacu, wakunze gufatwa nk’aho ari umutwaro ukwiye kwikorerwa n’abandi. Tugashyira imbaraga nkeya mu kuwubungabunga, ibyatumye tutabibonamo inyungu twifuzaga.”
Yasobanuye ko ubwo buryo butigeze butanga umusaruro ku mutekano wo muri Afurika no ku Isi.
Yavuze ko gutangiza inama mpuzamahanga ya ISCA, bidashigikiye ku gukora inama gusa ahubwo ari uburyo bwo gufungura urubuga ku banyafurika na bo bagatangira kugira uruhare mu biganiro bigamije amahoro ku Isi.
Ati: “Gukomeza iyo ntambwe, ntibivuze ko tuzaba duhejwe ahubwo ni uko Afurika izaba ari umufatanyabikorwa ubikwiye kandi ubifitiye ubushobozi kugira ngo umutekano ugerweho.”
Nyuma, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yaje kuvuga anatinda ku nkingi eshatu zigomba gushingirwaho kugira ngo umutekano muri Afrika ugerweho uko bikwiye.
Inkingi ya mbere yavuze ko ari ugufata inshingano zo kwicungira umutekano:
Ati: “Dufite inkingi eshatu zo gushyira mu bikorwa, icya mbere ni ukubigira ibyacu. Ntidukwiye kwinubira ibibazo twatejwe n’abo hanze nyamara ari twe twaremye impamvu z’ibitera.”
Yakomeje ati: “Ubusugire ntabwo ari ukurinda imipaka gusa, ni ugufata inshingano zo kurinda umutekano yaba igihugu ubwacyo ndetse n’umugabane muri rusange.”
Yavuze ko abanyafrika bonyine bagomba kwiremera inzego zihamye, zirimo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, n’akanama gashinzwe umutekano n’amahoro, hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano.
