POLITIKE

Abantu babiri bishwe barasiwe mu Mujyi wa Uvira

Amakuru aravuga ko abantu babiri bishwe barashwe mu mujyi wa Uvira undi umwe arakomeretswa bikabije.

Advertisements

Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2025, ni bwo abasivili babiri barashwe n’abantu bitwaje intwaro undi umwe arakomereka.

Bivugwa ko barasiwe mu gace kitwa Karmeli/Talatala ko mu Mujyi wa Uvira.

Uwabonye ibyabaye yagize ati: “Abantu bitwaje intwaro bishe barashe abasivili babiri undi umwe baramukomeretsa bikabije. Ni igikorwa cyabereye i Karmeli. Abashinjwa aya mabi twabonye bameze nk’inyeshyamba za Wazalendo n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).”

Yanavuze ko abishwe ko ari abaturage bo mu bwoko bw’Abavila. Ku ruhande rw’uyu watanze amakuru yibanze uherereye mu Mujyi wa Uvira, ariko udashaka ko amazina ye amenyekana ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko abakoze icyo gikorwa ko ari Wazalendo kandi ko bagikoze bafatanyije n’ingabo za Leta, ni mu gihe ari bo bagenzura iki igice cyose cy’umujyi wa Uvira.

Mu mpera zakiriya cyumweru gishize nabwo, Wazalendo bishe barashe umugabo wo mu bwoko bw’Abafulero, witwa Kinyungu Sangephar, we yarasiwe mu gace ka Mulongwe.

Hagati aho, ibice byose bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo na Wazalendo hamwe n’ingabo z’u Burundi, bikunze kuberamo impfu z’impanuka nk’izi. 

Akarusho muri uyu Mujyi wa Uvira ho bicwa umunsi ku wundi. Ibi bikaba byararushijeho kuba bibi kuva ubwo uhungiyemo abasirikare ba FARDC, b’u Burundi, FDLR na Wazalendo, hari nyuma y’aho M23 ibohoje umujyi wa Bukavu n’uwa Kamanyola muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago