Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC, yasabwe kwitaba Sena y’icyo gihugu

Joseph Kabila, wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sena yamusabye kuyitaba kugira ngo agire icyo yisobanura ku cyemezo yafatiwe cyo kumwambura ubudahangarwa.

Advertisements

Bikubiye mu ibaruwa yanditswe na Michel Sama Lukonde umuyobozi mukuru wa Sena, imenyesha Joseph Kabila ko asabwa kwitaba komisiyo idasanzwe y’abasenateri ishinzwe gusuzuma dosiye ivuga ibyo kumwambura ubudahangarwa.

Iyi baruwa igira iti: “Mutumiwe mu nama ya komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’ubushinjacyaha bukuru mu rukiko rwa gisirikare burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’inteko ishinga amategeko ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa kabiri tariki ya 20/05/2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”

Ariko n’ubwo bimeze gutyo ntabwo Joseph Kabila ari muri RDC. Ahagana mu mpera z’u mwaka wa 2023, ubwo ubu butegetsi bw’i Kinshasa bwari butangiye ku mugendaho, ni bwo yahise yerekeza iy’ubuhungiro, ari nacyo gihe yageze mu bihugu byinshi birimo Afrika y’Epfo, Namibia, Zimbabwe na Eswati. Icyokora cyo mu minsi mike ishize yavuzwe i Goma, nyuma y’aho yari aheruka gutangaza ko agiye kugaruka mu gihugu cye, nubwo ishyaka rye rya PPRD ritigeze ryemera ko yageze i Goma.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo bumukurikirane. Bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyabasiye inyokomuntu.

Ibi byo kumushinja ibyo byaha, byafashe intera cyane nyuma y’aho avuzwe mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 mu kwezi kwa kane. Kinshasa yagaragaje ko uru ruzinduko rwa Kabila i Goma rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi biri huriro rya AFC.

Mu cyumweru gishize, abasenateri barateranye kugira ngo bafate icyemezo ku busabe bw’ubushinjacyaha bwa gisirikare, ariko bananirwa kumvikana bitewe nuko hari abagaragaje ko uwabaye perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry’inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushiraho komisiyo yihariye ishyinzwe gusuzuma ubu busabe.

Iyi komisiyo igizwe n’abasenateri 40 bahagarariye intara zose z’igihugu n’amashyaka yose ari muri Sena. Iyobowe na Christophe Lutundula wabaye minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, akaba umwe mu banyapolitiki bafashe iya mbere mu gushinja Joseph Kabila kugambanira igihugu.

Hari aho yigeze kugira ati: “Yaba ari Kabila cyangwa undi munye-kongo wese, akwiye kumenya ko kwifatanya na AFC ikorana na M23 ko ari umugambanyi. Muri RDC hari itegeko ribuhana. Yaba ari uwabaye perezida cyangwa undi wese, riramureba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *