POLITIKE

Perezida Kagame yamurikiwe intwaro zikorerwa mu Rwanda – Amafoto

Mu nama ya mbere mpuzamahanga y’umutekano muri Afrika (ISCA) yabereye i Kigali mu Rwanda, herekanwe ku mugaragaro intwaro zihakorerwa zikaba zikorerwa mu ruganda rw’itwa REMECO.

Advertisements

Ni nama yabaye kuri uyu  wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, muri Convention Centre, aho yahise inafungurwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma ni bwo habaye imurikabikorwa z’intwaro zirimo izikaze zikorerwa muri iki gihugu cy’u Rwanda. Muri zo harimo izikoreshwa na ba mudahusha, izirwana ku butaka n’izikoreshwa mu guhashya iterabwaba.

Nk’uko byagaragajwe uruganda rwa REMECO rukorerwamo izi ntwaro ruherereye mu karere ka Gasabo, mu gice cyahariwe inganda, kikaba kimaze kuba igicumbi cy’ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’inganda z’igisirikare.

Intwaro zagaragajwe harimo masotela, imbunda nka ARAD5/300BKL ishobora kurasa ku ntera ya metero 500, hamwe n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE Sniper na ARAD sniper zirasa kuri metero 800. Harimo kandi n’imbunda nini zo mu bwoko bwa Mashin Gun nka Negev Ulmg, hamwe n’indebakure zifasha kurasa n’ijoro(Night vision).

Ibi bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwigira no kwihaza mu bikoresho by’umutekano.

U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri wayo w’ingabo yatangaje ko izi ntwaro zemewe gukoreshwa ku rugamba n’ingabo z’u Rwanda, kandi ko zinakoreshwa n’izindi ngabo z’ibindi bihugu.

Hagataho, uruganda rwa REMECO rukorana n’uruganda rwa Israel ruzwi nka IWI (Israel weapon industries), rukaba ari rwo rutanga ubumenyi n’ikoranabuhanga rifasha ikorwa ry’izi ntwaro.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago