MU MAHANGA

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yasezereye Minisitiri w’Intebe wagiye kubera imyaka

Mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kuvugwa inkuru ya Minisitiri w’Intebe Lt Gen de Police Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intebe wamenyekanye ku izina ‘Ndakugarika’ wasezerewe muri Polisi y’igihugu.

Advertisements

Ndirakobuca wavukiye Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke mu 1970, ni umwe mu babaye abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa FDD warwanye intambara yari ihanganishije amoko kuva mu 1993 kugeza mu 2005.

Pierre Nkurunziza amaze kujya ku butegetsi bijyanye n’amasezerano y’amahoro ya Arusha, Ndirakobuca n’abandi bofisiye binjiye muri Polisi y’igihugu.

Lt Gen Ndirakobuca yabaye umujyanama mu biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe ibikorwa bya Polisi.

Perezida Evariste Ndayishimiye yashyize umukono ku cyemezo gisezerera Ndirakobuca muri Polisi y’u Burundi, tariki ya 9 Gicurasi 2025.

Kuva mu kwezi kwa Kamena 2020 kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2022, Ndirakobuca yari Minisitiri w’Umutekano.

Muri uwo mwaka, Perezida Ndayishimiye yagize Ndirakobuca Minisitiri w’Intebe, aba abaye Minisitiri w’Intebe wa 9, umwanya yasimbuyeho Alain-Guillaume Bunyoni.

Mu 2015, Ndakugarika yafatiwe ibihano na Letza zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kubera ibikorwa byo guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwo Perezida Ndayishimiye yamugiraga Minisitiri w’Umutekano.

Mu baturage bo mu Turere twa Nyakabiga, Musaga mu Mujyi wa Bujumbura bigaragambije tariki 26, 27 na 28 Mata 2015, abagera ku 1 700 barishwe.

Icyo gihe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwatangiye iperereza ku bategetsi b’u Burundi bagize uruhare mu kwica abigaragambyaga na Ndirakobuca akorwaho iperereza.

Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intebe yasezerewe ju mirimo kubera imyaka

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago