INKURU ZIDASANZWE

Frank Joe yapfushije umugore we

Rukundo Frank wamamaye mu myidagaduro y’u Rwanda nka Frank Joe yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’umugore we Melanie Gale Rukundo, akaba umubyeyi w’umuhungu babyaranye.

Advertisements

Ibi Frank Joe yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Mbabajwe no gutangaza ko umugore wanjye Melanie Gale Rukundo umubyeyi w’umuhungu wanjye nkunda cyane, yitabye Imana. Yari umuntu w’agatangaza, w’ubwenge budasanzwe, kandi w’intwari udacika intege. Tuzamukumbura cyane mu buzima bwacu.”

Frank Joe na Melanie Gale bakoze ubukwe mu 2009, Ku wa 13 Gashyantare 2011 bibaruka umuhungu wamwita Taye Rukundo. Icyakora mu 2015 havuzwe amakuru y’uko baba baramaze gutandukana n’ubwo impande zombi zo zaryumyeho.

Frank Joe wari warimukiye muri Canada yaje no kubona Ubwenegihugu kuri ubu akaba ari naho atuye.

Uyu mugabo uretse kuba yaramamaye mu bijyanye no kumurika imideli ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka Umusonga, Ni wowe n’izindi zinyuranye

Frank Joe na Malanie babyaranye umwana w’umuhungu

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago