MU MAHANGA

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yabitswe ari muzima

Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania yabitswe akiriho bitangajwe n’urubuga rwa X  rukoreshwa na Polisi y’icyo gihugu nyuma y’uko rwinjiriwe n’abantu bataramenyekana.

Advertisements

Icyakora cyo Leta ya Tanzania yahise ihagarika by’agateganyo urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’aho konti ya Polisi itangarije aya makuru y’ibihuha n’abantu bataramenyekana, ko Perezida Samia Suluhu yapfuye.

Urubuga Netblocks rwatangaje ko ku wa 20 Gicurasi 2025, abafite internet y’ibigo byose by’itumanaho bikorera muri Tanzania batashoboraga gukoresha urubuga X nyuma y’aho ubu butumwa butangarijwe kuri konti ya Polisi (Tanpol).

Uretse kubika Perezida Samia akiriho, kuri konti ya Tanpol hanatangarije ubundi butumwa burimo ubwatangajwe mu buryo bwa ‘Live’, mbere y’uko Leta iyambura abayinjiriye.

Tanpol yatangaje ko amakuru yanyujijwe kuri konti yayo ya X ari ibinyoma, kandi ko idashobora gutangaza ameze nka yo ibinyujije mu miyoboro y’itumanaho yayo.

Yagize iti “Mu gihe turi gushakisha abateguye n’abakwirakwije aya makuru kugira ngo bafatwe, turasaba abaturage kutayaha agaciro kandi ntibayakwirakwize mu gihe yabageraho. Ingamba zikomeye zizafatirwa abayateguye n’abakomeza kuyakwirakwiza.”

Bikekwa ko ababitse Perezida Samia ari abatishimiye ubutumwa aherutse gutangaza nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamategeko bavuye muri Kenya kugira ngo bakurikirane urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu birukanywe na Leta ya Tanzania.

Tariki ya 19 Gicurasi, Perezida Samia yatangaje ko hari impirimbanyi zigamije inabi zo mu karere, zishaka kwinjira mu buzima bwite bwa Tanzania, agaragaza ko iguhugu cye kitazabemerera gukora ibyo bishakiye nk’uko babigenza iwabo.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yabitswe ari muzima

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago