Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania yabitswe akiriho bitangajwe n’urubuga rwa X rukoreshwa na Polisi y’icyo gihugu nyuma y’uko rwinjiriwe n’abantu bataramenyekana.
Icyakora cyo Leta ya Tanzania yahise ihagarika by’agateganyo urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’aho konti ya Polisi itangarije aya makuru y’ibihuha n’abantu bataramenyekana, ko Perezida Samia Suluhu yapfuye.
Urubuga Netblocks rwatangaje ko ku wa 20 Gicurasi 2025, abafite internet y’ibigo byose by’itumanaho bikorera muri Tanzania batashoboraga gukoresha urubuga X nyuma y’aho ubu butumwa butangarijwe kuri konti ya Polisi (Tanpol).
Uretse kubika Perezida Samia akiriho, kuri konti ya Tanpol hanatangarije ubundi butumwa burimo ubwatangajwe mu buryo bwa ‘Live’, mbere y’uko Leta iyambura abayinjiriye.
Tanpol yatangaje ko amakuru yanyujijwe kuri konti yayo ya X ari ibinyoma, kandi ko idashobora gutangaza ameze nka yo ibinyujije mu miyoboro y’itumanaho yayo.
Yagize iti “Mu gihe turi gushakisha abateguye n’abakwirakwije aya makuru kugira ngo bafatwe, turasaba abaturage kutayaha agaciro kandi ntibayakwirakwize mu gihe yabageraho. Ingamba zikomeye zizafatirwa abayateguye n’abakomeza kuyakwirakwiza.”
Bikekwa ko ababitse Perezida Samia ari abatishimiye ubutumwa aherutse gutangaza nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamategeko bavuye muri Kenya kugira ngo bakurikirane urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu birukanywe na Leta ya Tanzania.
Tariki ya 19 Gicurasi, Perezida Samia yatangaje ko hari impirimbanyi zigamije inabi zo mu karere, zishaka kwinjira mu buzima bwite bwa Tanzania, agaragaza ko iguhugu cye kitazabemerera gukora ibyo bishakiye nk’uko babigenza iwabo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…