Umukinnyi w’iteramakofe, Manny Pacquiao yatangaje ko agiye kugaruka mu kibuga ku myaka ye 46, hari hashize hafi imyaka ine arwanye umukino we wa nyuma nk’uwabigize umwuga.
Uyu mukinnyi wakanyujijeho akegukana ibihembo mu byiciro umunani byose agiye kugaruka ahangana n’umukinnyi ukomeye witwa Mario Barrios bakazarwanira i Las Vegas tariki 19 Nyakanga uyu mwaka.
Abinyujije ku rukuta rwa X, Manny Pacquiao yanditse agira ati “Ndagarutse! Reka nkore amateka”.
Aramutse atsinze, Pacquiao azaba abaye umukinnyi wa mbere mu bakuze begukanye intsinzi mu mukino w’iteramakofe ku isi mu mateka yayo – amateka ubusanzwe yarafitwe na Keith Thurman wayakoze muri 2019 afite imyaka 40.
Akanama mu by’iteramakofe ku isi gaherutse kumugarura ku rutonde rwayo rwa welterweight kamushyira ku mwanya wa gatanu, bituma havuka impaka mu bafana n’abazobereye muri uyu mukino.
Perezida wa WBC, Mauricio Sulaiman, yahishuye kuri iki cyemezo, avuga ko Pacquiao yahawe uruhushya rwo kuzagaruka mu kibuga yakuye i Nevada kandi ko yamaze gusuzumwa neza ku buryo yakina akaba yujuje ibisabwa.
Pacquiao aheruka kurwana muri Kanama 2021, ubwo yatsindwaga na Yordenis Ugas ku mwanzuro utarabuzweho rumwe. Yagiye mu kiruhuko cyiza nyuma gato y’umwuga yatsinze inshuro 62, atsindwa 8, no kunganya 2, harimo ibikombe bine bya welterweight.
Kuva yajya mu kiruhuko cy’izabukuru, yakomeje kugira uruhare muri politiki by’umwihariko mu gihugu akomokamo aricyo cya Philippines ariko aherutse kwangirwa kujya gukorera muri Sena y’igihugu nk’icyifuzo yarafite.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…