MU MAHANGA

Uganda: Murumuna wa Museveni yemeje ko agiye gushyira ku murongo Gen. Muhoozi

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, yahaye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu nama iheruka kumuhuriza na zo i Gulu, ko agomba gushyira ku murongo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Advertisements

Ubwo bahuriraga i Gulu mu rugo rwe aba ba Ambasaderi beretse Saleh impungenge zikomeye cyane batewe n’umuhungu wa Perezida wa Uganda ari nawe mugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.

Asobanurira aba b’Ambasaderi Gen (Rtd) Saleh yabasobanuriye ko Gen Muhoozi ari umusirikare utarabaye mu ngabo zabohoye Uganda mu 1986, kuko ari umwe mu binjiyemo mu 1995, ubwo igisirikare cy’iki gihugu cyavugururwaga, kikitwa UPDF, bityo ko imyitwarire ye itandukanye n’iy’abasaza.

Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni, aherutse kwibasira aba badipolomate nyuma y’aho tariki ya 13 Gicurasi 2025 bakiriwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aho baganiriye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Tariki ya 15 Gicurasi, Gen Muhoozi yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati “Iki ni ikizira! EU muri Uganda iri gukina n’umuriro. Sawa!”, arongera ati “Bose twabamenye cyane cyane uriya wakoze mu kiganza cya Kabobi.”

Gen (Rtd) Saleh yagaragaje ko abasirikare bize bihambaye bashobora kuba bafite ibibazo mu mitwe yabo, bitandukanye n’abasaza barwanye urugamba rwo kubohora Uganda, ati “Ariko uriya we tuzamubafasha, tuzamujyana, tugikemure niba yarabakosereje.”

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago