Umuhanzi Jose Chameleone yageze i Kigali
Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone, yageze i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo giteganyijwe mu mpera z’icyumweru.
Uyu muhanzi umaze igihe yita ku buzima bwe, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025.
Jose Chameleone wagararagaje urukumbuzi afitiye Kigali mu ntangiriro za 2025, ubwo yari muri Amerika arimo kwivuza, agihaguruka muri Uganda yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ‘agiye murugo.’
Yanditse ati: ”Ndi mu kirere ngiye mu rugo mu Rwanda.”
Aje mu gitaramo yagombaga gukora tariki 3 Mutarama 2025, kiza gusubikwa ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’uburwayi yari yagize.
Uwo muhanzi w’umunyabigwi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yaherukaga mu Rwanda tariki 4 Kanama 2018, mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.
Biteganyijwe ko Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone, azataramira muri Kigali Universe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025.
