Categories: RWANDAURUBYIRUKO

Urubyiruko rw’abakobwa rurasabwa kwitinyuka rugakabya inzozi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yabwiye abana b’abakobwa, anabashishikariza kwitinyuka kugira ngo bazakabye inzozi zagutse binyuze muri siporo kuko bifasha mu kugira ejo heza.

Advertisements

Ibi yabigarutseho, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025, mu butumwa yahaye urubyiruko rw’abakobwa biga mu bigo bitandukanye bahuriye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba muri gahunda izwi nka BAL4HER yatangijwe na BAL ku bufatanye na Minisitiri ya Siporo.

Nelly Mukazayire yababwiye ko nta muntu utagira inzozi ariko iyo bigeze mu Rwanda nk’igihugu cyabayeho imyaka myinshi kidashyira imbere uburenganzira bungana hagati y’ibitsina byombi, ibi bituma abayobozi mu nzego zitandukanye bibutsa abakobwa ibyo bagomba gukora kugira ngo bakabye inzozi zabo.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yaganirije urubyiruko rw’abakobwa

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abandi barimo Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida w’Irushanwa rya BAL [Basketball Africa League], Amadou Gallo Fall.

Mu biganiro byatanzwe, byagarutse ku gushishikariza abakobwa kugira ijwi ahari abagabo, kuzamura impano zabo muri Siporo, inzira ifasha mu kugera ku buyobozi haba muri Siporo n’ahandi, gushyiraho amahirwe ku bakobwa ndetse no gushyira inzozi zabo mu bikorwa.

Minisitiri Mukazayire yabwiye urubyiruko rw’abakobwa ibintu byarufasha gukabya inzozi nko kwigirira icyizere, kwiyemeza ndetse no guhozaho.

Yagize ati: “Icya mbere cyo kwigirira icyizere, ni ukwizerera muri wowe, ibi bitandukanye n’uko wiyumva, oya, ibi ni ukumenya ibiri muri wowe, gufata umwanya wo kumenya ko wihariye muri iyi Si, kandi ko kuba wihariye ari impano ushobora kuba ufite nta wundi uyifite. Hanyuma, ukizera ko hari icyo wakoresha iyo mpano.”

Mukazayire yavuze ko ubwo yari mu rugendo rujya i Kayonza, yahageze akabona abana b’abakobwa bakiri bato, agahita atekereza ko na we igihe kimwe yari umwana nkabo.

Ati: “Ubwo nageraga hano muri iki gitondo, narebye aya masura y’abato nibuka ko umunsi umwe, igihe kimwe nari nicaye aho mwicaye, none uyu munsi mpagaze imbere yanyu mvuga nka Minisitiri wa Siporo kandi atari mu kindi gihugu, muri Repubulika y’u Rwanda.”

Minisitiri Mukazayire yashimiye NBA Africa na BAL muri rusange ku gushyiraho iyi gahunda ya BAL4HER kuko ifasha urubyiruko rw’abakobwa kwitinyuka.

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida w’Irushanwa rya BAL [Basketball Africa League], Amadou Gallo Fall na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire mu bitabiriye ibyo biganiro

Gahunda ya BAL4HER igamije gufasha abana b’abakobwa gutinyuka bakagira uruhare mu bikorwa bya Siporo haba abafite impano kuba bakwitabira amarushanwa ndetse no kuba bahatanira kujya mu nzego z’ubuyobozi haba muri Siporo n’ahandi.

Binyuze muri BAL 4Her, abayobozi mu nzego zitandukanye baganiriza urubyiruko rw’abakobwa ku nzira zarufasha gukabya inzozi zo kubyaza umusaruro impano ndetse no kujya mu myanya y’ubuyobozi muri Siporo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago